Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umusizi Ruth UMUBWIRIZA uzanye ubudasa mu busizi nyarwanda ni muntu ki?

Umusizi Ruth UMUBWIRIZA.

Ubusanzwe ubusizi mu Rwanda ntibukunze kuvugwa ndetse no kwitabwaho cyane nkuko bikorwa ku ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda, Nyamara ariko si uko hatari impano zifatika muri icyo gisata cy’ubusizi mu Rwanda.

Muri iyi myaka Abanyarwanda bose bishimira cyane iterambere ry’umuziki nyarwanda ndetse n’imwe mu mikino, Nyamara ariko hariho abandi bantu bakunda cyane Ubusizi ariko bakaba batabasha kumva no kubona abakora ubwo buhanzi. Ese igisata cy’ubusizi mu Rwanda uyu munsi wa none gihagaze he? Ese hari intambwe iri guterwa? Iki kibazo twese hamwe twafatanya kugisubiza.

Uyu munsi wa none hari abasizi bagerageza guharanira iterambere no kwaguka kw’ubu buhanzi barimo Rusine, Murekatete Claudine ndetse n’umwari muto ukiri kuzamuka mu busizi witwa UMUBWIRIZA Ruth.

Uyu musizi Ruth ni umwe mu mpano nziza kandi zishobora gushyira itafari kuri icyi gisata cy’Ubusizi mu Rwanda, ku myaka ye 22 gusa afite imyandikire idasanzwe yuje ikinyarwanda cyiza kandi ikubiyemo inyigisho, Igihangano cy’umuvugo umwe gusa amaze gushyira hanze umaze kumuhesha imbaga y’abakunze batari bacye ndetse no kwerekana ko mu Rwanda hari abantu bakunda ubusizi ku rwego rwo hejuru.

UMUBWIRIZA Ruth yashyize hanze umuvugo we wa mbere yise “RUKUNDO” mu cyumweru gishize, ukaba ari umuvugo wakorewe muri studio yitwa Good Kind Records mu buryo bw’amajwi ndetse amashusho yawo meza akorerwa muri Studio yitwa ED Studio, Mu minsi micye cyane umaze ugeze kuri youtube channel y’uyu musizi yitwa “Ruth tv Rwanda” umaze kurebwa n’abarenga 1,500 ndetse n’ibitekerezo bisaga 76.

Ruth UMUBWIRIZA avuka mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya, ni mwene RUBAGUMYA Alphonse na MBARUSHIMANA Jeannette yabonye izuba tariki ya 18.01.2000 ndetse akaba yarasoreje amashuri ye mu kigo cya mashuri cya Kinyinya mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo. Ruth avuga ko zimwe mu mpamvu zamuteye kwinjira mu mwuga w’ubusizi ari uko yiyumvagamo impano ndetse ko yifuzaga gufatanya n’abandi kuzamura ubu buhanzi.

Aganira na Kglnews.com yavuze ko nyuma yo gushyira hanze uyu muvugo ugakundwa cyane bimuhaye imbaraga zo kuba yabikora abishyizemo imbaraga cyane, kandi ko afite indi mishinga myinshi muri studio azasohora mu minsi iri imbere.

Ati “Ndashimira cyane abantu bose banyeretse urukundo kuri uriya muvugo, nababwira ko ubu aribwo ngiye kubaha ibihangano byinshi kandi byiza kurushaho, kuko maze kunguka ubundi bumenyi ”.

UMUBWIRIZA Ruth uri gufashwa na KIGALISOURCE MEDIA GROUP mu bikorwa bye by’ubusizi asaba abasizi bagenzi be gusenyera umugozi umwe bagafatanya aho guhangana nko mu muziki, asaba kandi minisiteri y’umuco na siporo gufasha cyane abasizi kuko ari bamwe mu nkingi zifasha reta gutoza umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda.

Kuri ubu UMUBWIRIZA Ruth ari gufashwa na KIGALISOURCE MEDIA GROUP mu bikorwa bye by’ ubusizi.
Umubwiriza Ruth asaba abasizi bagenzi be gusenyera umugozi umwe bagafatanya aho guhangana nko mu muziki.
Umubwiriza Ruth asaba Minisiteri y’umuco na siporo gufasha cyane abasizi kuko ari bamwe mu nkingi zifasha leta gutoza umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda.

Reba hano umuvugo we wa mbere UMUBWIRIZA Ruth yise “RUKUNDO”

Related posts