Umuhanzi Paradis Tenor yashyize hanze indirimbo nshya yise “RANDEVU”, indirimbo yavuze ko igamije kuvuga ku bibazo bimaze gufata indi ntera mu rukundo rw’iki gihe, aho abantu benshi batakizerana ndetse bamwe bakabana mu buryarya no guhemukirana.
Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa nyamukuru yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo ari ugusaba abakundana kongera kubaka urukundo rushingiye ku kuri, ubudahemuka no kwiha umutima hagati yabo.
Yagize ati: “Muri iyi minsi abantu benshi ntibakizerana mu rukundo kubera kubabazwa cyane. Hari aho usanga umuntu mukundana ariko nawe afite undi bakundana. Njye nifuzaga kuvuga ko umuntu mukundana akwiriye kukwiha wese nta bandi areba.”
Paradis Tenor yavuze ko izina “RANDEVU” ryaturutse mu buryo iri jambo rigaruka cyane mu nyikirizo yayo, ndetse rikaba rifitanye isano no guhana gahunda hagati y’abakundana.
Uyu muhanzi yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye ku buryo urukundo rw’iki gihe rugenda rusenyuka, ibintu avuga ko byatumye gatanya n’amakimbirane hagati y’abakundana byiyongera cyane.
Ati: “Nashakaga gukora indirimbo ifite ubutumwa abantu bakumva, ariko nanone ikaba indirimbo umuntu ashobora kubyina cyangwa akayumva atuje.”
Yavuze ko iyi ndirimbo yayituye cyane urubyiruko, arusaba kongera guha agaciro urukundo rw’ukuri kuko asanga ari rwo rushingirwaho byinshi mu buzima.
Ati: “Urukundo ni urwa mbere. Rutariho byinshi birasenyuka.”
Paradis Tenor yavuze kandi ko nubwo verse zose ziyi ndirimbo aziha agaciro, verse ya kabiri ari yo yumva irimo amagambo aryoshye cyane kandi akora ku mutima.
Yanahishuye ko “RANDEVU” yari imwe mu ndirimbo esheshatu yari yateganyije gushyira kuri EP nshya, ariko kubera ibibazo bitandukanye byatumye uwo mushinga utinda, ahitamo kuyisohora yonyine.
Ati: “Iyo EP nayo iri hafi kuza kandi hari udushya twinshi. Indirimbo zose zizasohokana n’amashusho yazo, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi mu Rwanda.”
Paradis Tenor yavuze ko yishimiye uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube aho yavuze ko ibitekerezo byinshi byiza byatanzwe mu gihe gito imaze isohotse.
Yagarutse ku muntu umwe wanditse amagambo y’iyi ndirimbo nyuma y’isaha imwe gusa igiye hanze, ibintu yavuze ko byamurenze bikamushimisha cyane.
Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa buri muri “RANDEVU” busa n’ubwamaze kubura muri muzika nyarwanda y’iki gihe, anibuka nyakwigendera Yvan Buravan wari uzwiho indirimbo zirimo amagambo akora ku mutima.
Ati: “Twari tumaze igihe tutumva ubutumwa nk’ubu muri muzika. Yvan Buravan yari umwe mu bahanzi babikoraga neza cyane. Imana ikomeze imwakire mu bayo.”
Paradis Tenor yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda kujya bumva no kureba “RANDEVU” ku mbuga zitandukanye iriho, avuga ko abazayumva bazarushaho kumenya ubutumwa yashakaga gutanga no kunezezwa n’uburyo yakozwemo.


UMWANA HANO INDIRIMBO RANDEVU YA PARADIS TENOR IKOMEYE KWISHIMIRWA NA BENSHI
