Ibitero bya FARDC byongeye gukoma mu nkokora umutekano wa Minembwe, abaturage barara rwantambi

Ubutegetsi bwa Kinshasa burashinjwa gukomeza ibikorwa bya gisirikare byibasira ibice bituwe cyane n’abaturage b’inzirakarengane, nubwo bwakunze kwihanangirizwa n’impande zitandukanye ku ngaruka ibyo bitero bigira ku baturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Kamena 2026 habaye ibitero bikomeye byagabwe mu misozi miremire ya Minembwe.

Iryo tangazo rigira riti: “Ijoro ryose ryo ku itariki ya 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2026, guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye ibitero by’ibisasu mu duce dutuwe cyane twa Gakenke, Bidegu na Mikenke.”

AFC/M23 ivuga ko muri ibyo bitero hakoreshejwe drone za kamikaze ndetse na drone zo mu bwoko bwa KT-1 na KT-6, zoherejwe mu bice bivugwamo abaturage benshi.

Iri huriro ryasubiyemo ko rikomeje kwiyemeza kurinda abaturage b’abasivili n’ibyabo, rivuga ko rizakomeza gufata ingamba zose rikeka ko zakumira ibishobora gushyira mu kaga umutekano w’abaturage.

Ibi bitero bivugwa mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impungenge, aho impande zihanganye zikomeje gushinjanya ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku baturage batuye muri ako karere.