Umuraperi akaba n’umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, uzwi ku izina rya Rockoque Man, yatangaje ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze Album nshya yavuze ko izaba ari amateka mashya muri muzika nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Rap.
Uyu muraperi yavuze ko iyi Album yayikoze agamije kwereka abantu ko no mu Ntara y’Amajyepfo hari abahanzi bafite impano ikomeye kandi bashoboye gukora ibikorwa by’umuziki ku rwego rwo hejuru.
Rockoque Man yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi Album bwibanda cyane ku kwihangana, kunyura mu buzima bugoye umuntu agakomeza urugendo, guca bugufi no kwiyoroshya mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Ndashaka ko abantu bazumva iyi Album bumva ubutumwa bububaka kandi bubafasha kumenya ko umuntu ashobora kunyura mu bikomeye ariko agakomeza guhaguruka.”
Uyu muraperi yavuze kandi ko abakunzi b’umuziki bazumva imirapire mishyashya, creativity iri ku rwego rwo hejuru haba muri Audio ndetse no muri Video, anashimangira ko ubutumwa buri muri izi ndirimbo “bukakaye cyane” kandi buzatanga ishusho nyayo y’ubuzima bwa buri munsi.
Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 15, aho 10 muri zo ari iza Rockoque Man wenyine, mu gihe izindi 5 yakoranye n’abahanzi batandukanye bakora injyana ya Rap.
Yavuze ko hari indirimbo ebyiri z’ingenzi cyane muri iyi Album zishingiye ku buzima bwe bwite ndetse n’inzira yanyuzemo mu muziki no mu mibereho rusange, ibintu avuga ko bizafasha abantu benshi kwiyumvamo ubutumwa atanga.
Rockoque Man yavuze ko iyi Album izatuma abantu barushaho kumenya ko mu Ntara y’Amajyepfo harimo abahanzi bafite impano ikomeye, ndetse ko hakiriho abaraperi bazi gukoresha ikinyarwanda cyimbitse kandi gisobanutse neza.
Uyu muhanzi yavuze kandi ko afite intego yo kumenyekanisha iyi Album hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, ashimangira ko ashaka gukora amateka nk’umuraperi wa mbere ukoze Album y’indirimbo 15 zose zifite Audio na Video byuzuye.
Ati: “Ndashaka gukora amateka muri muzika nyarwanda. Abantu bazamenya ko Hip Hop nyarwanda ishobora gukorwa ku rwego rwo hejuru kandi ikagera kure cyane.”
Abakunzi ba Hip Hop nyarwanda bakomeje gutegereza n’amatsiko menshi iyi Album ya Rockoque Man, bavuga ko ishobora kuzaba imwe mu mishinga ikomeye izumvikanisha cyane impano z’abahanzi bo mu Ntara y’Amajyepfo.

