Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavanye ku mirimo Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama wari umaze imyaka itanu ari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Ituri.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Tshisekedi yamukuye kuri izo nshingano, nk’uko byagaragaye mu iteka rya Perezida ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya RDC (RTNC).
Yahise asimburwa na Général-Major Kasongo Mulumba Batoka Gabi.
Lt. Gen Luboya avanywe ku buyobozi bwa Ituri mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yari amaze igihe agaragaza ko atamwifuza kuri uwo mwanya.
Mu butumwa butandukanye yashyize ku rubuga rwa X mu mezi ashize, Gen. Muhoozi yakunze gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukuraho Lt. Gen Luboya ku buyobozi bw’Intara ya Ituri.
Mu mpera za 2025, Muhoozi yanditse kuri X ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica abantu banjye, Abahema n’Abatutsi. Icya kabiri, muvaneho Guverineri w’uburozi wa Ituri, Luboya.”
Gen. Muhoozi yakunze gushinja Lt. Gen Johnny Luboya kuba yarabangamiraga ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, ibikorwa Ingabo za Uganda zimazemo igihe zifatanya n’iza RDC.
Yanamushinjaga kuba ari we muyobozi wa CODECO, umutwe umaze igihe ushinjwa ubwicanyi bwibasira cyane cyane abaturage bo mu bwoko bw’Abahema.
Mu mwaka wa 2025, Gen. Muhoozi yanageze aho ateguza ko azata muri yombi Lt. Gen Luboya.
Uyu musirikare yirukanwe kandi mu gihe Intara ya Ituri yayoboraga yari ihanganye n’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu benshi.
Ubutegetsi bwe bwagiye bunengwa kuba bwaratinze gutahura no gufata ingamba zihagije zo guhangana n’iki cyorezo, bikavugwa ko cyakwirakwiye igihe kinini kitari cyamenyekana.
