“Nta kindi twayiha uretse impundu” – Twizerimana Ferdinand yavuze ku rukundo rw’Imana rwamubyariye indirimbo nshya_Video

 

Umuhanzi Twizerimana Ferdinand yavuze ko urukundo rwihariye Imana yakunze abantu ari rwo rwamubereye isoko y’ihumure n’imbaraga zo gukora indirimbo ye nshya yise “Hundwa Impundu”, ashimangira ko ineza y’Imana ikwiye gushimirwa no guhabwa impundu.

Mu kiganiro yagiranye Kglnews, Ferdinand yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gutekereza ku rukundo rutagereranywa Imana yakunze abantu, rukayitera gutanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo ibacungure.

Yagize ati: “Nabaye inspired n’urukundo Imana idukunda rutagira urugero kugeza aho yatanze Umwana wayo w’Ikinege ngo aducungure. Numva nta kindi twayiha uretse kuyishimira no kuyiha impundu.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugufasha abantu kurushaho kuzirikana urukundo Imana ibakunda, bakayubaha kandi bakayisingiza kuko ari yo mugenga w’ubuzima bwabo.

Yasobanuye ko “Hundwa Impundu” ishingiye ku nkuru y’ukuri dusanga muri Bibiliya, ivuga ku gucungurwa kwa muntu binyuze kuri Yezu Kristu wapfiriye abantu ku musaraba, nyuma akazuka ku munsi wa gatatu.

Ferdinand yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko uyitandukanya n’izindi yagiye akora mbere. Yagaragaje ko yayihimbye mu njyana y’ikinimba nyarwanda, ibintu bitamenyerewe cyane mu ndirimbo nyinshi asanzwe akora.

Ati: “Aho itandukaniye n’izindi ni uko iri mu njyana itari classic cyane abakatolika batumenyereyeho. Iri mu njyana y’ikinimba nyarwanda ku buryo umuntu ashobora no gucinamo akadiho.”

Ku bijyanye n’uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki, Ferdinand yavuze ko yishimiwe n’abatari bake, ndetse bamwe bakamusaba kuyikorera amashusho.

Yavuze ko nubwo “Hundwa Impundu” iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, kuri YouTube iriho mu buryo bwa lyrics gusa, ari na yo mpamvu hari abayimusabye mu mashusho yuzuye.

Twizerimana Ferdinand yavuze kandi ko mu rugendo rwe rw’umuziki yishingikiriza cyane ku buyobozi bwa Roho Mutagatifu, avuga ko ari we wamuhaye impano yo kuririmba no kwamamaza Inkuru Nziza binyuze mu bihangano bye.

Yahishuye ko kuri ubu ari gutegura Album ye ya kabiri yise “Mpundu”, aho hamaze gusohoka indirimbo ebyiri zizayigaragaraho zirimo “Hundwa Impundu” na “Twambariye Urugamba”.

Yavuze ko yifuza ko iyi Album yaba yamaze kugera ku bakunzi b’umuziki mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, ndetse ko bishoboka ko hazabanza gusohoka indi ndirimbo imwe cyangwa ebyiri mbere y’uko Album yose ishyirwa hanze.

Mu gusoza, yashimiye abakunzi be ku nkunga bakomeje kumuha, abasaba gukomeza kumushyigikira binyuze mu kumva ibihangano bye, kubisangiza abandi no kumutumira mu bitaramo by’ivugabutumwa.

Umva hano indirimbo ya Twizerimana yise Hundwa Impundu