Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko ibihugu bifite inyungu bihuriyeho bibona impamvu ikomeye yo kubana neza, kubungabunga amahoro no kurinda umutekano wabyo.
Yabitangaje ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Dipolomasi rya Antalya (ADF 2026), riri kubera mu mujyi wa Antalya muri Turukiya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Mata 2026.
Iri huriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, abayobozi batandukanye, abadipolomate, impuguke mu bukungu, abahagarariye imiryango itari iya Leta n’abanyamakuru, bagamije kuganira ku bibazo bikomeye isi ihanganye na byo ndetse no gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ubufatanye bw’akarere ari ingenzi cyane mu gukemura ibibazo no guteza imbere amahoro.
Yagize ati: “Iyo ibihugu bifite inyungu bihuriyeho, bibona impamvu yo kubana neza no kurinda amahoro.”
Yasobanuye ko ibihugu bifite imishinga bihuriyeho n’inyungu zisangiwe birushaho kwirinda amakimbirane, kuko biba bifite icyo bihomba mu gihe umutekano wahungabana.
Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko uburyo busanzwe bw’imikoranire mpuzamahanga bwagaragaje aho bugarukira, cyane cyane mu gukemura bimwe mu bibazo bireba ibihugu cyangwa uturere runaka.
Yavuze ko ubwo bufatanye bugikenewe, ariko ko bukwiye kongera kubakwa no gushimangirwa buhereye ku miryango y’uturere, kuko ari ho ibibazo byinshi biba bizwi neza kandi bigakemurwa vuba.
Ati: “Ntidukwiye gusenya ubufatanye mpuzamahanga, turabukeneye. Gusa bugomba kongera kubakwa buhereye ku turere, kuko ari ho haba hari ubushobozi bwo kwihutira gukemura ibibazo no guteza imbere ubukungu.”
Yatanze urugero ku mushinga wa Koridoro ya Lobito, uri gutezwa imbere mu bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, ugamije koroshya ubwikorezi no kugeza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.
Yavuze ko uwo mushinga uzafasha ibihugu byinshi kubona inyungu zihuriweho, bityo bikarushaho gushyira imbere amahoro n’umutekano.
Tshisekedi yavuze ko iyo ibihugu bifite inyungu z’ubukungu bihuriyeho, birushaho gushyira imbere amahoro n’ituze kugira ngo ibyo bikorera hamwe bitangirika.
Yongeyeho ko ibihugu byo mu karere bisanzwe bisangiye amateka, umuco n’imibereho, bityo bikaba byorohereza gushakira hamwe ibisubizo biboneye ku bibazo bihari.
