“Njye wari umwanzi w’Imana nahindutse umwana wayo”: Itsinda ry’abavandimwe Ndaje Music ryasohoye ‘Hallelujah’ ivuga ku buntu buhindura ubuzima

 

Itsinda ry’abavandimwe bavukana bagize Ndaje Music ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Hallelujah”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwibutsa abantu ko nta muntu n’umwe uri kure y’ubuntu n’imbabazi z’Imana.

 

Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bw’agakiza, aho igaragaza ko umuntu wizera Yesu Kristo ava mu buzima bw’icyaha akagirwa umwana w’Imana. Ni ubutumwa buhumuriza, butanga icyizere kandi bushishikariza abantu kwakira ubuntu bw’Imana bubasha guhindura ubuzima.

IYI NDIRIMBO BISE HALLELUJAH WAYUMVA UNYUZE HANO

Mu magambo akora ku mutima agize iyi ndirimbo, abagize itsinda rya Ndaje Music baririmba bati: “Njye wari umwanzi w’Imana nahindutse umwana wayo, njye wari umunyabyaha nahindutse umukiranutsi kubw’amaraso ya Yesu.” Aya magambo agaragaza uburyo kwakira Kristo bihindura ubuzima bw’umuntu, bikamuvana mu mwijima bikamugeza mu mucyo.

Nk’uko abagize iri tsinda babisobanura, bahisemo kwita iyi ndirimbo “Hallelujah” kubera ko iri jambo risobanura ishimwe n’ihimbaza, rikaba ari ryo gisubizo cy’umuntu wasobanukiwe ubuntu Imana yamugiriye. Bavuga ko iyo umuntu amaze kumenya urukundo rw’Imana, nta kindi gisigara uretse kuyisingiza.

Bagaragaje kandi ko iyi ndirimbo yavutse nyuma yo kuzirikana urukundo Imana yakunze abantu, bifuza kubagezaho ubutumwa bubibutsa ko Imana yakira buri wese uyigarukiye, kabone n’iyo yaba yumva adakwiriye cyangwa yihebye.

Abagize Ndaje Music bavuga ko “Hallelujah” atari indirimbo yo kuramya gusa, ahubwo ari ubutumwa bwiza bwibutsa abantu impamvu nyakuri yo guhimbaza Imana: kuba Yesu Kristo yaratanze ubuzima bwe kugira ngo abantu babone agakiza, bahinduke abana b’Imana kandi babe abakiranutsi kubw’amaraso ye.

Basoje bavuga ko bifuza ko buri wese uzumva iyi ndirimbo yakwibuka ko imbabazi z’Imana zitagira umupaka, kandi ko nta buzima Yesu adashobora guhindura. Bizera ko “Hallelujah” izafasha benshi kongera kwizera Imana, kuyishimira ubuntu bwayo no kubaho ubuzima buyihesha icyubahiro buri munsi.