Umuhanzi Reggie Tuy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Kumutima”, indirimbo avuga ko yayanditse ayikuye ku mutima, agamije gutanga ubutumwa bw’urukundo, icyizere n’amasezerano abakundana bagirana.
Mu kiganiro yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse nk’ubutumwa bw’umutima w’umuntu uba abwira uwo akunda ibyo amwifuriza n’icyo amutekerezaho. Yagaragaje ko igaruka ku rukundo rwuzuye icyizere, kwizerana no gukomeza amasezerano hagati y’abakundana, ndetse ikanagaragaza ibihe umuntu rimwe na rimwe yibaza niba uwo bakundana yumva ibintu nk’uko na we abyumva.
Ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo, Reggie Tuy yavuze ko agaragaramo ari kumwe n’umukobwa bakinanye nk’umukunzi we. Muri ayo mashusho bafatana mu biganza ndetse bakanahoberana, ibintu avuga ko bishushanya urukundo, ubumwe no kumva ibintu kimwe hagati y’abakundana.
Uyu muhanzi yavuze ko gukora amashusho ya “Kumutima” bitamworoheye kuko ari bwo bwa mbere yakoraga video y’indirimbo. Yahuye n’imbogamizi zirimo ikibazo cy’amikoro ndetse n’impinduka zabaye kuri gahunda yari yabanje gutegura.
Ati: “Kubera ko yari video ya mbere nakoraga, habayeho ikibazo cy’amikoro bituma na script twari twateguye ihinduka. Byateje kutumvikana hagati yanjye n’uwari ushinzwe kuyobora amashusho, ariko nyuma twarabiganiriye turabyumvikanaho, ubu ni amahoro.”
Yakomeje avuga ko amafaranga yakoreshejwe yarushije kure ayo bari babanje guteganya, kuko ingengo y’imari yikubye hafi kabiri, ndetse n’ibyo yari yiteze kubona ntibigerweho uko yabitekerezaga. Icyakora yavuze ko ashimira Imana ko byose byagenze neza kugeza amashusho asohotse.
Reggie Tuy yavuze kandi ko kimwe mu byamukoze ku mutima ari uburyo inshuti ze zamushyigikiye muri uyu mushinga. Yagaragaje ko usibye umuyobozi w’amashusho (Director), umukobwa bakoranye muri video ari inshutiye bakorana, Make-up Artist ni uwahoze ari umukunzi wanjye , naho Producer uwakoze amajwi akaba amufata nk’umuvandimwe.
Yavuze ko kubona abo bantu bose bahurira hamwe bakaza kumushyigikira byamushimishije cyane kandi bikamuha imbaraga zo gukomeza gukora umuziki.
Ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, Reggie Tuy yavuze ko yifuza ko abantu bazarushaho kwita ku magambo ayigize, kuko akubiyemo ubutumwa bwiza bw’urukundo, amagambo abakundana babwirana agamije gukomeza icyizere n’umubano bafitanye.
Yasoje avuga ko adateganya guhagarara kuri iyi ndirimbo gusa “Kumutima”, ahubwo ko mbere y’uko uyu mwaka urangira azashyira hanze indi ndirimbo nshya y’urukundo, akomeza urugendo rwe rwo kugeza ku bakunzi be ibihangano byubakiye ku butumwa bw’urukundo n’ibyiringiro.


Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Reggie Tuy yise Kumutima
