Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko aheruka kugirana ibiganiro na Freddy Kaniki, umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, avuga ko byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu gace ka Minembwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, aho yanahakanye yivuye inyuma ibirego bivuga ko ingabo z’u Burundi (FDNB) zagize uruhare mu bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bo muri Minembwe.
Ndayishimiye yavuze ko ikibazo cy’ubu bwicanyi aherutse kukiganiraho na Freddy Kaniki, basanzwe bavugana kuri telefoni mbere y’uko baza no guhura i Bujumbura.
Ati: “Duhere kuri M23. M23 baje i Bujumbura inshuro nyinshi turimo kugirana ibiganiro kugira ngo amahoro aboneke muri Congo nta mirwano irinze kuba. None wahita uvuga ngo dukorana na M23?”
Yakomeje agira ati: “Nta mezi menshi arashira njyewe ntumyeho Kaniki. Kaniki si umu M23? Iyo ari i Bujumbura tuganira ku kibazo gihagaze kuri Minembwe. Njyewe ubwanjye kugira ngo anarinde aza, telefoni yanjye irafunguye abantu turaganira. Yaranyandikiye abimbwira, ngo twebwe turimo turica Abanyamulenge.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yabajije Kaniki uko byagenze kugira ngo bahinduke abanzi kandi bari basanzwe ari inshuti.
Nk’uko Ndayishimiye yabivuze, Kaniki yamusubije ati: “N’ubu ntabwo turaba abanzi, dushobora kuganira.”
Yavuze ko kuba Kaniki yaragiye i Bujumbura ari ikimenyetso cy’uko atatekerezaga ko hari ikibi u Burundi bwari kumukorera.
Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ko yamusobanuriye ko iyo u Burundi buba bugamije kugirira nabi Abanyamulenge, butari kujya kohereza ingabo muri Minembwe busize abaturage b’Abanyamulenge baba ku butaka bwabwo.
Yongeyeho ko nyuma y’ibiganiro bagiranye, we na Kaniki banzuye ko M23 ari yo yabateranyije, nubwo atasobanuye birambuye icyo yashakaga kuvuga.
Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ko atari ubwa mbere agirana ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace. Yagaragaje ko yanahuye na Gen. Michel Rukunda uzwi nka “Makanika”, wahoze ayoboye igisirikare cya Twirwaneho mbere yo kwicwa mu gitero cya drone mu 2025, ndetse na Adèle Kibasumba.
Yanavuze ko Abanyamulenge batuye mu bice bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi nta kibazo bafite, mu gihe yavuze ko abari mu duce tugenzurwa na AFC/M23 ari bo bakomeje guhura n’ibibazo.
Kugeza ubu, Freddy Kaniki, AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ntibaragira icyo batangaza ku byo Perezida Ndayishimiye yavuze.
