Abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bemeranyije kongera umuvuduko mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nyuma y’inama yabereye i Montreux mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026.
Ibi biganiro byabereye mu Busuwisi byari biyobowe n’abahuza bo muri Qatar, aho impande zombi zemeranyije gukomeza ibiganiro ku ngingo zitararangira no gutegura gahunda y’ibizakurikiraho, hagamijwe kugera ku masezerano y’amahoro arambye.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, impande zombi zavuze ko zifuza gukomeza intambwe imaze guterwa no kubakira ku byagezweho ku masezerano ajyanye no kugeza ubutabazi ku baturage ndetse no kubarindira uburenganzira imbere y’amategeko.
Iryo tangazo rivuga ko buri ruhande ruzashyikiriza abahuza ibiganiro imigambi ifatika izifashishwa mu byiciro bikurikira by’iyi nzira y’amahoro.
Ibiganiro byari bimaze igihe bibera i Doha muri Qatar, ariko byimuriwe mu Busuwisi kubera impamvu z’umutekano muke ukomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amasezerano y’ibanze yasinyiwe i Doha tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ateganya ingingo umunani z’ingenzi zigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri zo harimo kurekura imfungwa, kugenzura agahenge, gutanga ubutabazi, gusubizaho ububasha bwa Leta, gushyira intwaro hasi no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi, gutahuka kw’impunzi, kuzahura ubukungu ndetse n’ubutabera n’ubwiyunge.
Nubwo ibiganiro bikomeje, biracyagenda gahoro, ari na byo bituma amajwi akomeza gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje kugira ngo amahoro agaruke mu buryo bufatika.
Abasesenguzi bavuga ko kongera guhuriza ibiganiro mu Busuwisi no kubiha imbaraga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bishobora gutanga icyizere gishya ku gushakira umuti intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
