Lubero:Nyuma y’ uko M23 ivuye muri Kipese Kinshasa yahise ishyiraho Umuyobozi mushya ahita ashimira FARDC na Wazalendo

 

I Lubero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amakuru aravuga ko ubutegetsi bw’ iki gihugu bwongeye gushyira ku mirimo umukozi uhagarariye Guverineri muri Kipese, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi abarwanyi ba M23/AFC bavuye muri ako gace.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, wanitabiriwe n’abaturage benshi bari bateraniye mu isantere ya Kipese. Hanasubijwe ku mirimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, mu gikorwa cyatangajwe nk’intangiriro yo gusubiza ubuyobozi bwa Leta mu bice byari byarasizwe n’uyu mutwe witwaje intwaro AFC/M23 nk’ uko amakuru dukesha Tazamardc abivuga.

Umuyobozi wa gisirikare wa Lubero yasabye abaturage gukorana n’abayobozi bashya, avuga ko kugaruka kwa Leta muri ako gace ari ikimenyetso cy’uko umutekano uri kongera kuboneka.

Yavuze ko inzego z’umutekano zirimo FARDC n’imitwe ya Wazalendo zagize uruhare mu kugarura utu duce, anizeza ko ibikorwa byo gushimangira umutekano bizakomeza.

Muri uru ruzinduko rwa mbere, ubuyobozi bwageze mu midugudu ya Kathondi, Kasima na Kipese. Gusa abaturage bo muri utu duce bagaragaje ko bagikeneye ubufasha bwihuse, cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa, ubuvuzi n’imibereho rusange.

Bavuga ko intambara yabasigiye ibibazo byinshi birimo ubukene, gusubira inyuma kw’ikorwa ry’iterambere ndetse n’impungenge z’ibitero bishobora kongera kubaho.