Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Intare”, avuga ko igamije kwibutsa abantu kubaha no kudasuzugura abizera ndetse n’abo Imana yatoranyije, kuko uburinzi bwabo butava ku mbaraga zabo ahubwo buturuka ku Mana.
Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2026 ku rubuga rwa YouTube, anyujijwe ku muyoboro (channel) wa Gad RM, usanzwe anyuzaho ibihangano bye.
Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, Gad Rwizihirwa yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bushake bwo kwibutsa abantu ukuri ku bwoko Imana yihitiyemo, ashimangira ko hari abantu badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhangarwa nubwo na bo baba bakiri mu isi kandi bakagira intege nke nk’iz’abandi.
Yagize ati: “Hari abantu, nubwo bakiri mu isi kandi rimwe na rimwe bagira intege nke nk’iz’abandi, badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhangarwa. Ubutumwa nyamukuru ni uko bafite uburinzi n’ubudahangarwa budaturuka ku bushobozi bwabo cyangwa ku gukiranuka kwabo, ahubwo buturuka ku isezerano bafitanye n’Imana n’ubuntu bwayo.”
Gad Rwizihirwa yavuze ko nubwo indirimbo ze zirimo “Humura”, “Genda” na “Agati (Ubutabazi)” zose zihuriza ku guhumuriza no gukomeza abantu, “Intare” yo ifite ubutumwa bwihariye bwo kwigisha abantu kubaha abizera, abasizwe ndetse n’abatoranyijwe n’Imana.
Yavuze kandi ko iyi ndirimbo ishishikariza abantu kwirinda gucira imanza abo Imana yatoranyije cyangwa kubashinja igihe baguye mu makosa, kuko urubanza rw’Imana ku bantu bayo rutandukanye n’uko isi ibitekereza.
Ku bantu bari mu bihe bikomeye cyangwa bafite ubwoba bwo guhagarara ku kwizera kwabo, Gad Rwizihirwa yavuze ko “Intare” ibabwira ko hari Intare yo mu muryango wa Yuda, ari yo Yesu Kristo, ihora iri hagati mu bizera kandi ikabarwanirira. Icyakora, ashimangira ko buri wese akwiriye kubanza kwisuzuma akareba urugero rw’ukwizera afitiye Kristo.
Uyu muhanzi yavuze ko “Intare” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we, aho benshi bamubwiye ko batayumva ngo barambirwe, ahubwo bayigize indirimbo ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu rugendo rwabo rw’ukwizera.
Yatangaje kandi ko nyuma ya “Intare”, abakunzi be bakwitega izindi ndirimbo zizaba zirimo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, zigakomeza gukora ku bugingo bw’abantu no kubafasha kwegera Imana, nk’uko Umwuka Wera azagenda amuyobora.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GAD RWIZIHIRWA YISE INTARE
