Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, bushimangira ko bushobora gukomeza urugamba rugana imbere mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeza ibyo bwita amarorerwa n’ibikorwa bya gisirikare bibangamira abaturage.
Ibi bikubiye mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, rivuga ko “igihe kigeze” cyo gufata ingamba zikomeye niba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibikorwa bushinja ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage.
AFC/M23 yavuze ko yiteguye gusubiza ibitero byose bishya byagabwa n’Ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, ivuga ko zimaze igihe zohereza ingabo nyinshi n’intwaro zikomeye mu bice bitandukanye by’intambara.
Iri huriro ryavuze ko ryamenyesheje Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga ko umutekano mu burasirazuba bwa DRC urushaho kuzamba bitewe n’ibikorwa bya gisirikare bivugwa ko byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bice bitandukanye by’imirwano.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, mu minsi ishize hagaragaye iyoherezwa ry’abasirikare benshi, intwaro za rutura n’ibikoresho byo kugaba ibitero byo mu kirere mu duce dutandukanye tw’intambara.
AFC/M23 yagaragaje ko ibi bikorwa byibanzwe cyane cyane mu bice bya Minembwe, Masisi, Numbi na Walikale, ivuga ko bishobora gukurura indi mirwano ikaze no kongera ibibazo by’ubutabazi bimaze igihe byugarije abaturage bo muri ako karere.
Iri huriro ryavuze ko ribona iyo myitwarire nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’abaturage b’abasivili no ku bikorwa byo kugarura amahoro, ituze n’imiyoborere myiza mu bice rigenzura.
Ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kurinda abaturage n’ibice igenzura, inashimangira ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano muri ibyo bice kizafatwa nk’ubushotoranyi bukomeye.
Muri iri tangazo, AFC/M23 yavuze ko izafata ingamba zose ibona ko zikenewe kugira ngo ihagarike ikintu cyose cyashyira mu kaga ituze n’umutekano by’ibice igenzura.
Iri huriro ryasoje risaba imiryango mpuzamahanga, iy’akarere n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gukurikiranira hafi ibiri kubera mu burasirazuba bwa DRC no kwamagana ibikorwa byose bishobora gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.
