Irumva Worshipper, umuramyi ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gave, Paruwasi ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agakiza”, igamije kwibutsa abantu urukundo rw’Imana n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.
Uyu muramyi yavuze ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bikorwa akomeje gukora mu rwego rwo gusohoza umuhamagaro Imana yamuhaye wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Yasobanuye ko ubutumwa bukubiye muri “Agakiza” bushingiye ku rukundo Imana ikunda abantu, ubuntu bwayo n’icyizere gihabwa buri wese wemera Yesu Kristo nk’Umukiza.
Ati: “Iyi ndirimbo iributsa abantu bose ko agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Irashishikariza buri wese kwizera Kristo, kwakira agakiza no kubaho ubuzima bushya burangwa no kugendera mu bushake bw’Imana.”
Irumva Worshipper yavuze ko yifuza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwagera kuri benshi, bukabafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera no kwegera Imana.
Yasoje asaba abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuyumva, kuyisangiza abandi no gukomeza kumusengera kugira ngo Imana ikomeze kumukoresha mu murimo wayo.
Indirimbo “Agakiza” ibaye imwe mu ndirimbo nshya zije zifite ubutumwa bwo guhumuriza no gukangurira abantu kwakira agakiza no gukomeza kubaho ubuzima bushya muri Kristo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA IRUMVA YISE AGAKIZA
