“Twifuza ko abantu bakira ibyiringiro n’umunezero biri muri Kristo”:Shalom Family ku ndirimbo yabo nshya ‘Jehovah Has Done Me Well’

 

Itsinda Shalom Family ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Jehovah Has Done Me Well”, igamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’ibyiringiro n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Mu kiganiro na KGLNews, abagize iri tsinda bavuze ko iyi ndirimbo itakomotse ku nkuru runaka yihariye, ahubwo yavutse mu kuzirikana urukundo rw’Imana n’agakiza abantu bahawe binyuze mu rupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo.

Bagize bati: “Nta yindi ntandaro yihariye iyi ndirimbo ifite. Ivuga cyane ku gakiza twahawe binyuze mu rupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo, bukaba buhindurira ubuzima abamwizera. Ubutumwa bw’agakiza ni bwo bwaduhaye imbaraga zo kuyandika.”

Shalom Family yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu Abefeso 2:4-10, rigaragaza ko abantu bakizwa n’ubuntu bw’Imana, kandi iyo bamwizeye bahinduka bashya.

Bagize bati: “Kubw’ubuntu n’urukundo rw’Imana, umuntu wamwizeye ahabwa ubuzima bushya, akagira intego, ibyishimo n’ibyiringiro bishya. Natwe turi mu bahawe ayo mahirwe, ni yo mpamvu twifuje gusangiza abandi ubu butumwa.”

Mu rwego rw’umuziki, iyi ndirimbo yaririmbiwe mu Cyongereza, ariko ifite injyana ya Afrobeats ivanze n’umuziki ukunze kumvikana muri Nigeria (Nigerian Fusion), ibintu bavuga ko bituma yoroshye kuyumva no gukundwa n’abatandukanye, harimo n’abatamenyereye cyane indirimbo zo kuramya ziri mu Cyongereza.

Shalom Family yasoje isaba abantu bose kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, bakakira agakiza n’ibyiringiro bibonerwa muri Yesu Kristo.

Bagize bati: “Icyo twifuza ni uko abantu bumva inkuru nziza y’agakiza, bakakira ibyo byiringiro n’uwo munezero bibonerwa muri Kristo.”

Indirimbo “Jehovah Has Done Me Well” yamaze kujya hanze ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, aho Shalom Family yizeye ko izakora ku mitima ya benshi ikabashishikariza kwizera Imana no kuyiringira.

Shalom Family yasoje isaba abantu bose kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, bakakira agakiza n’ibyiringiro bibonerwa muri Yesu Kristo.
Abagize Shalom Family

 

Reba hano indirimbo ya bo nshya bise
Jehovah Has Done Me Well