Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura mu bice biri kuberamo imirwano, rivuga ko bishobora kuba ari imyiteguro y’ibitero simusiga mu duce dutuwemo n’abaturage.
Ibi bikubiye mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, rigaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Muri iri tangazo rigenewe Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga, AFC/M23 yavuze ko ukwezi kwa Gicurasi 2026 kwose kwaranzwe n’iyongera ry’ibitero byo ku butaka no mu kirere byakozwe n’ingabo zifatanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu bice bituwe cyane n’abaturage ndetse no ku birindiro byayo biri ku mirongo itandukanye y’urugamba.
Iri huriro rivuga ko ibyo bitero byibasiye cyane cyane uduce twa Minembwe, Masisi, Numbi na Walikale.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iri huriro rikomeje gukurikirana ibikorwa biri gukorwa n’uruhande bahanganye na rwo, bikarigaragariza ko rushobora kuba ruri gutegura kwagura ibikorwa bya gisirikare.
Yagize ati: “AFC-M23 ikomeje gukurikiranira hafi kandi n’impungenge zikomeye iyoherezwa ry’ingabo nyinshi, intwaro zikomeye n’ibikoresho bya gisirikare bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bice byose by’urugamba, cyane cyane muri Kivu y’Epfo, mu rwego rwo kwitegura ibitero bishobora kugabwa mu bice bituwe cyane no ku birindiro byacu.”
AFC/M23 yavuze kandi ko igitero cyose kizagabwa mu bice igenzura kizahita gisubizwa mu buryo bukomeye.
Kanyuka yagize ati: “Ingabo zacu ntizizagarukira gusa ku kurinda uduce twibasiwe; zizafata n’ingamba zose zikenewe kugira ngo zisubize inyuma ingabo zishyize hamwe, zizisubize mu birindiro byazo kandi zishyireho umupaka uhagije w’umutekano kugira ngo zirinde abasivili n’imitungo yabo.”
Mu Ntara ya Kivu y’Epfo, by’umwihariko mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge, hamaze iminsi hagabwa ibitero birimo n’iby’indege. Ibyo bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili ndetse bikanangiza amatungo yabo.
