Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Uganda: Perezida Museveni yavuze uburyo abona afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru.

 

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Mu ijoro ryakeye, ubwo yifurizaga abanya-Uganda Noheli nziza, yatangaje ko abona afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru, ku mpamvu z’uko yita ku baturage b’igihugu cye nk’abana be.

Iri ryari ijambo ry’ibanze ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bwa buri munsi Uganda inyuramo.

Perezida Museveni yagize ati “Amahirwe yo kujya mu ijuru ni meza cyane, ku buryo nanjye mbona ndi mu bayafite, kubera ko abaturage ba Uganda mbafata nk’aho ari abana banjye bwite.”

Nyuma y’uko atangaje aya magambo byatumye benshi mu Bagande bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bamubwira ko hari amaraso y’Abagande benshi ari ku biganza bye nyuma y’uko bishwe ndetse bagahohoterwa mu buryo butandukanye n’inzego z’umutekano za Uganda.

 

 

Related posts