Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, yarasiwe mu mirwano ikaze yahuje abarwanyi b’uyu mutwe n’aba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya I, mu Teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha wiza avuga ko Gen Mutayomba yakomerekejwe n’amasasu abiri mu gituza mu rugamba rwabereye muri ako gace.
Yagize ati: “Gen Mutayomba yarashwe amasasu abiri hejuru y’ibere mu mirwano yabahuje na M23 mu gace ka Ngululu. Ni imirwano itari yoroshye. Yarasiwemo kandi n’umuvugizi wa Wazalendo, ndetse harashwe benshi abandi barafatwa. Ku munsi w’ejo saa 18:30 ni bwo Mutayomba yagejejwe mu bitaro i Beni.”
Aya makuru yanemejwe na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, mu butumwa burebure yashyize hanze agaruka ku byo yise ibikorwa bibi byaranze Gen Mutayomba.
Yagize ati: “Isi ni ahantu heza itamufite. Uwiyise ‘Jenerali’ Mutayomba ntabwo yari umusirikare mukuru wabigize umwuga. Yavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ajya kwiyita umujenerali maze aba umuyobozi wa FDLR. Tshisekedi ubwe yahuye na we ndetse n’umugore we akurwa mu bwihisho i Bujumbura ajyanwa i Kinshasa.”
Willy Manzi yakomeje avuga ko Mutayomba yasize amateka mabi arimo kwica abasivili, gusahura abaturage no kwangiza ibikorwa byabo.
Ati: “Umurage wa Mutayomba ni umwe wo gusenya. Yishe abasivili, asahura abaturage, yica amatungo y’abaturage ba Masisi, ingo n’imidugudu abihindura umuyonga.”
Yakomeje avuga ko no mu bihe bya vuba hari imidugudu yatwitswe abaturage bagahunga, ashimangira ko iherezo rya Mutayomba rikwiye kubera isomo abandi bose bemera gukoreshwa muri gahunda za politiki zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mu butumwa bwe, Willy Manzi yanakoresheje umugani wo mu Kinyarwanda ugira uti: “Wisunga imbwa ugakubitanwa na yo”, asobanura ko umuntu uhitamo kwifatanya n’abakora ibikorwa bibi cyangwa ashyigikira ibyangiza abaturage, na we amaherezo ashobora kugerwaho n’ingaruka zabyo.
Nubwo amakuru y’iraswa rya Gen Mutayomba akomeje kuvugwa n’inzego zitandukanye, kugeza ubu nta tangazo rirambuye riratangazwa n’ubuyobozi bwa FDLR rigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Beni.
