CHUB yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, inagaruka ku ruhare rwa bamwe mu baganga bayigizemo uruhare

 

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanibukwa abari abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abahungiye muri ibi bitaro bakahasiga ubuzima muri Jenoside.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwanyuze mu Mujyi wa Huye rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi n’abakozi ba CHUB bunamiye abaharuhukiye ndetse banashyira indabo ku mva zabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi bayigizemo, batandukira indangagaciro n’amahame y’umwuga wari ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize amasomo akomeye ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuvuzi basabwa gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubunyamwuga no kubaha ubuzima bwa muntu nta vangura.

Yagize ati: “Ntabwo ari abaganga gusa, ahubwo ni inshingano z’Abanyarwanda bose gukomeza kwimakaza ubumwe n’indangagaciro zubaka igihugu, birinda ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside.”

Prof. Dusingizemungu yasabye kandi abakora mu rwego rw’uburezi n’abigisha amateka gukomeza kuyigisha urubyiruko mu buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye no guhangana n’abagerageza kugoreka amateka.

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro biri mu hantu hagaragaza neza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, kuko ari hamwe mu hiciwe abantu benshi bari bahahungiye bizeye kurokoka.

Yavuze ko bamwe mu bayobozi n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahungiye muri ibi bitaro, ibintu yavuze ko byabaye igisebo ku mwuga ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

Yagarutse ku mazina ya bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside, barimo Dr Théodore Sindikubwabo wahoze ari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Dr Sosthène Munyemana, Dr Jotham Nshimyumukiza n’abandi bakoze ibikorwa byagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.

Dr Ngarambe yashimye kandi ubutwari bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagira uruhare mu kurokora abari bakiri muri ibi bitaro n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko abaganga 59 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 25 bakaba barayikoreye Mujyi wa Butare. Iyo mibare kandi igaragaza ko ababyaza n’abaforomo 74 bagize uruhare muri Jenoside, barimo 31 bayikoreye muri uwo mujyi.

Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubunyamwuga n’ubumuntu, mu rwego rwo gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi mu Rwanda.