“Turara twikanga urupfu”: Ubuhamya bw’umuturage w’i Minembwe ku bitero bya drone

 

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe, umwe mu baturage batuye muri ibyo bice byo mu Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yahaye Minembwe Capital News ubuhamya bw’ibyo avuga ko ari ibitero bikomeje kugabwa na drone z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Avuga ko ibyo bitero bikomeje guteza igihombo gikomeye ku baturage no kwangiza ibikorwa remezo by’abasivile.

Uyu muturage yavuze ko ibi bitero bimaze iminsi bikorwa mu buryo bwikurikiranya, cyane cyane mu masaha y’ijoro, aho abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba n’ihungabana rikomeye bitewe n’urusaku rw’amasasu ndetse n’iturika ry’ibisasu bya drone.

Nk’uko ubutumwa bwe bubivuga, amazu arenga 15 amaze kwangizwa cyangwa gushya kubera ibi bitero, mu gihe abantu batanu bamaze gukomereka, barimo abagabo babiri, umugore umwe n’umwana umwe. Yavuze ko abakomeretse bose ari abasivile b’Abanyamulenge batuye muri utu duce twibasiwe.

Uyu muturage yagize ati:“Amazu drone z’ingabo za FARDC n’abambari bayo zatwitse ku wa Mbere ni umunani. Ayahiye ni ayo mu mihana ya Rudabagiza, Gakenke n’i Lundu.”

Yakomeje asobanura ko ibindi bitero byabaye no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho andi mazu yangiritse ndetse abantu babiri bagakomereka. Yongeyeho ko ku wa Mbere hakomerekejwe abandi bantu batatu, ibintu avuga ko bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye.

Ati:“Hari andi mazu yahiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Naho abantu bamaze gukomereka bakaba ari batanu. Ku wa Gatandatu hakomeretse babiri, naho ku wa Mbere hakomereka abagabo babiri n’umwana.”

Abaturage bavuga ko ikibazo gikomeje gukaza umurego ari uko ibi bitero bikorwa cyane nijoro, bigatuma benshi batongera gusinzira cyangwa gukora ibikorwa byabo bya buri munsi mu mutekano usesuye. Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage batangiye guhunga, berekeza mu bice bifatwa nk’aho hatekanye kurushaho.

Mu butumwa bwe, uyu muturage yashimangiye ko abaturage bo muri Minembwe bamaze guhura n’ihungabana rikomeye kubera uko ibi bitero bikomeje kuba byinshi kandi, nk’uko abivuga, bikibasira ahantu hatuwe n’abasivile.

Yagize ati:“Rwose iwacu umutekano uhagaze nabi cyane. Drone ni ukurasa mu majoro ikarasa bukarinda buca. Abaturage bamaze guhahamuka kubera izi drone z’ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”

Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya Congo cyangwa urw’ingabo zivugwa muri aya makuru ruratangaza icyo ruvuga kuri ibi birego abaturage bakomeje gutanga. Gusa abaturage bo muri utu duce bakomeje gusaba imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gukurikirana ikibazo cy’umutekano muke n’ingaruka z’iyi mirwano ku basivile.

Ibice bya Minembwe bimaze igihe biri mu bibazo by’umutekano muke, aho Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za FARDC n’iz’ibihugu bitandukanye bikunze gushinjwa ibikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano w’abaturage, cyane cyane uw’Abanyamulenge. Aba Banyamulenge ni bo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, zirimo guhunga, kubura aho baba ndetse no gutakaza ibyabo.