“Ntawe ukwiye kwirara”: Abahinzi b’umuceri bo muri Gisagara biyemeje guhashya malariya burundu

Abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Gishubi na Mukindo, mu Karere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira malariya nyuma y’ubukangurambaga n’amahugurwa bahawe ku buryo bwo kuyirinda.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 17 Kamena 2026, cyahuje abahagarariye Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion, inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye amatsinda agize amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo muri iyi mirenge yombi.

Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe gukumira ikwirakwira rya malariya, cyane cyane mu bice bikorerwamo ubuhinzi bw’umuceri, bikunze kuba ahantu haboneka ubwororokero bw’imibu.

Cyuzuzo Jules, umukozi wa Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion ushinzwe ibikorwa byo kurwanya malariya mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko hakenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwirinda iyi ndwara.

Yagize ati: “Abahinzi n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru bacumbikirwa bari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kurwara malariya. Tugomba kureba niba nta kudohoka kwabayeho, tunafate ingamba zo kongera imbaraga mu bikorwa byo kuyirwanya. Abaturage bagomba kwihutira kwipimisha no kwivuza ku mujyanama w’ubuzima ubegereye cyangwa ku kigo nderabuzima.”

Cyuzuzo yanahumurije abaturage bafite impungenge z’ibura ry’inzitiramibu, avuga ko ku bufatanye bwa Rwanda NGOs Forum, Rwanda Biomedical Centre n’indi miryango itari iya Leta, hari gahunda yo kubarura inzitiramibu ziri mu bigo nderabuzima kugira ngo abazikeneye bazazihabwe.

Perezida wa Koperative COOPRORIZ Mirayi ikorera mu Murenge wa Gishubi, Utazirubanda Théogène, yavuze ko bakomeje gushishikariza abanyamuryango babo gukumira ahantu imibu yororokera no kwivuza hakiri kare.

Yagize ati: “Dukomeje kwigisha abanyamuryango bacu gusiba ibinogo by’amazi no gukuraho ubwororokero bw’imibu. Tunabafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bivuza hakiri kare.”

Yakomeje asaba abaturage gufunga amazu hakiri kare, cyane cyane mu gihe cy’isarura ry’umuceri, kuko imibu iba yiyongereye ikava mu bishanga ikajya mu ngo zo ku misozi.

Koperative COOPRORIZ Mirayi ifite abanyamuryango 1.328, igizwe n’amatsinda 103.

Perezida wa Koperative Dufatanye Agatare ikorera mu Kagari ka Runyinya mu Murenge wa Mukindo, Ndayisenga Emmanuel, yavuze ko amahugurwa bahawe yabibukije kongera imbaraga mu ngamba zo kwirinda malariya.

Yagize ati: “Nk’abahinga mu bishanga, twabonye ko turi mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura malariya. Twiyemeje gukoresha neza inzitiramibu, gukuraho ubwororokero bw’imibu no kwivuza hakiri kare.”

Koperative Dufatanye Agatare ifite abanyamuryango 320, igizwe n’amatsinda 60.

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara z’ibyorezo, Habimana Nelson, yasabye abaturage bo mu Mirenge ya Gishubi na Mukindo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya malariya.

Yibukije ko buri wese agomba kuryama mu nzitiramibu yatewe umuti buri joro, kwirinda kurara hanze cyangwa gukora ibikorwa bya nijoro adafite imyambaro imurinda imibu, ndetse no gukuraho amazi adahagaze ashobora kororokeramo imibu.

Yashimangiye ko abahinzi b’umuceri bafite uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bwa malariya binyuze mu bikorwa byo kurwanya imibu yororokera mu bishanga no mu mirima y’umuceri.

Yagize ati: “Iyo hagaragaye ibimenyetso bya malariya birimo umuriro, kubabara umutwe, gucika intege cyangwa kuribwa ingingo, abaturage bagomba kwihutira kwipimisha no kwivuza ku kigo nderabuzima.”

Yakomeje agira ati: “Ntawe ukwiye kwirara. Malariya iririndwa kandi iravurwa. Dufatanyije twese, abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa, dushobora kuyigabanya no kuyirandura.”

Intego y’ubu bukangurambaga ni ukugira umuryango udafite malariya, abaturage bafite ubuzima bwiza ndetse n’umusaruro ushimishije.