FARDC na FDLR byagabye ibitero ku baturage muri Kalehe, AFC/M23 ivuga ko hari abasivili bahasize ubuzima

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ku wa 17 Kanama 2026, ingabo za FARDC, umurwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Guverinoma ya Kinshasa yagabye ibitero icyarimwe mu bice bitandukanye, birimo ibyo muri Teritwari ya Kalehe no ku murongo wa Minembwe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko uyu mutwe wavuze ko muri ibyo bitero harimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi, FDNB.

AFC-M23 yatangaje ko guhera saa Moya n’iminota 50, ibitero byagabwe icyarimwe mu bice ituwe cyane bya Katare, Tushunguti, Nyamugari na Kivoka, byose biri muri Teritwari ya Kalehe.

Yashimangiye ko kuva saa Yine zuzuye izo ngabo zakajije ibitero byo kurasa ku bice bya Nyaruhinga na Mukoko, ku murongo wa Minembwe.

AFC-M23 yavuze ko muri ibyo bitero hakoreshejwe ibisasu bya mortier bya milimetero 120 ndetse n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa KT-6.

Uyu mutwe watangaje ko wongeye gukangurira Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga kwita ku buremere bw’ibyo bitero ndetse n’uburyo bikomeje gusubirwamo.

AFC-M23 ivuga ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili, bisenya inzu, amashuri n’ibindi bikorwaremezo by’abasivili, ndetse bigatuma imiryango yose iva mu byabo.

Uyu mutwe wongeye gushimangira ko wiyemeje gukomeza kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivili.