Kalehe: Imirwano ikomeye yasubukuwe, AFC/M23 ifata ibice by’ingenzi muri Ziralo

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gice cya Ziralo, muri teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23.

Amakuru aturuka mu bice byabereyemo imirwano avuga ko, nyuma y’amasaha menshi y’imirwano ikomeye, AFC/M23 yaje kwirwanaho no gusubiza inyuma ibitero yari yagabweho, bituma ifata igenzura ry’ibice byinshi by’ingenzi muri teritwari ya Kalehe.

Mu duce twavuzwemo ko twafashwe harimo Ngeramana, Runengenge, Bukumba, Kalungu na Chambombo. Amakuru aturuka ku baturage kandi avuga ko n’ahitwa Lumbishi hongeye kugenzurwa na AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye.

Ibi byabaye mu gihe umutekano wo muri Kalehe ukomeje kuzamba, cyane cyane mu bice bya Ziralo, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bakomeje guhangana.

Muri uwo munsi kandi, amakuru avuga ko ibirindiro by’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Katale byibasiwe n’ibitero bya drones zitagira abapilote, bivugwa ko uwabigabye ataramenyekana.

Ibyo bitero byakurikiwe n’imirwano ikomeye mu bice bitandukanye, mu gihe buri ruhande rwageragezaga gukomeza cyangwa kwagura ibirindiro byarwo.

Kugeza ubu, nta mibare yizewe y’abapfuye cyangwa abakomeretse muri iyo mirwano iratangazwa ku mugaragaro.

Abaturage bakomeje guhunga

Imirwano mishya yateje kandi urujya n’uruza rw’abaturage, aho imiryango myinshi yasize ingo zayo ihunga yerekeza mu bice ibona ko birimo umutekano kurusha aho imirwano yakomeje.

Abaturage bo muri ibyo bice basanzwe bahura n’ingaruka zikomeye z’umutekano muke, zirimo guhunga ingo, gutakaza imitungo no guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi.

Kalehe ni kamwe mu duce two muri Kivu y’Amajyepfo tumaze igihe dufite ibibazo by’umutekano, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutuma abaturage bahora mu bwoba bwo kongera kwimurwa.

Ifatwa ry’izi centre n’uduce byongera guhindura isura y’umutekano mu gice cya Ziralo, cyane cyane ku bijyanye n’inzira n’ibice by’ingenzi bihuza uturere dutandukanye twa Kalehe.

Nubwo imirwano yakomeje hagati y’impande zihanganye, amakuru y’ibanze agaragaza ko AFC/M23 yashoboye kwihagararaho imbere y’ibitero yari yagabweho, igasubiza inyuma abarwanyi bari bayiteye ndetse ikagura ahantu igenzura.

Ku rundi ruhande, abaturage bakomeje gusaba ko imirwano ihagarara, kuko ari bo bakomeje kwishyura ikiguzi gikomeye cy’amakimbirane n’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Tubibutsa ko muri Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze iminsi habera imirwano, aho no mu cyumweru gishize yahavuzwe kugeza mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo dusoza, ndetse no ku wa Gatandatu.