RDC: C64 yatangaje imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Kinshasa ,Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, C64, ryatangaje ko rizakora imyigaragambyo y’amahoro ku rwego rw’igihugu ku wa 15 Nzeri 2026, mu rwego rwo kwamagana icyo rivuga ko ari umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

C64 ihuriyemo abanyapolitiki barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi, Augustin Matata Ponyo na Delly Sesanga.

Muri Kinshasa, abategura imyigaragambyo bavuga ko abazayitabira bazahurira ahantu hatandukanye, mbere yo kwerekeza kuri Palais du Peuple, aho Inteko Ishinga Amategeko ikorera. Iyi tariki ihurirana n’itangizwa ry’inama y’Inteko Ishinga Amategeko muri Nzeri.

Impaka ku Itegeko Nshinga

Imyigaragambyo ibaye mu gihe hakomeje impaka kuri tegeko rigenga itegurwa rya referendum.

Perezida Félix Tshisekedi yasabye Inteko Ishinga Amategeko kongera gusuzuma iryo tegeko, nyuma y’uko Urukiko Nshinga rutangaje ko rihuye n’Itegeko Nshinga ariko rukagira ibyo rugaragaza nk’ibigomba kwitabwaho.

C64 ivuga ko kuba iryo tegeko ryarasubijwe mu Nteko bidahagije kugira ngo bifatwe nk’aho umushinga wa referendum cyangwa gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga byahagaritswe.

Ihuriro rivuga ko rihangayikishijwe cyane cyane n’uko impinduka z’Itegeko Nshinga cyangwa referendum byakoreshwa mu guhindura amabwiriza agenga manda ya Perezida.

Impungenge kuri manda ya gatatu

Ikibazo cya manda ya Perezida Tshisekedi ni cyo kiri mu ishingiro ry’imyigaragambyo C64 iteganya.

Ihuriro rivuga ko ingingo ya 70 y’Itegeko Nshinga igena igihe manda ya Perezida imara, mu gihe ingingo ya 220 irinda ihame ry’imipaka y’umubare wa manda za Perezida.

C64 ivuga ko nta vugururwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa referendum bikwiye gukoreshwa mu buryo bwo gufungura inzira yatuma Tshisekedi yiyamamariza manda ya gatatu.

Iri huriro kandi risaba abaturage kuba maso no kwitabira ibikorwa byo kurengera ibyo ryise “pacte républicain”, cyangwa umwumvikano wubakiyeho Repubulika.

Intambara yo mu burasirazuba

Impaka za politiki zibaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’intambara mu burasirazuba bw’igihugu.

C64 ivuga ko guhindura Itegeko Nshinga muri iki gihe bishobora guteza ibindi bibazo, mu gihe igihugu gihanganye n’umutekano muke n’igenzurwa ry’ibice bimwe by’ubutaka bw’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku ruhande rw’ubutegetsi, gusubiza umushinga w’itegeko rya referendum mu Nteko byagaragajwe nk’igikorwa kiri mu nzira zisanzwe z’imikorere y’amategeko, kandi ntibihita bivuga ko umwanzuro ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga wafashwe.