“Ni ikibazo cy’igihe”: Tshisekedi yemeje ko Goma na Bukavu bizasubira mu maboko ya Kinshasa

 

Perezida wa Félix Tshisekedi yavuze ko yizeye ko mu minsi iri imbere ingabo z’Igihugu cye zizongera kwigarurira ibice byose biri mu maboko y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Yabivugiye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Kamena 2026, nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026 ikipe y’Igihugu cye yari imaze kunganya na Portugal igitego 1-1.

Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo baba muri Amerika, Tshisekedi yavuze ko Ingabo za RDC (FARDC) zikomeje gutsinda ku rugamba kandi ko ziri kugenda zifata intera ku bo yise abanzi b’Igihugu.

Yagize ati: “Tugomba gushyigikira abakobwa n’abahungu ba Congo bari kurwanira Igihugu aho bari hose. Uyu munsi ingabo zacu ntizikorwaho ku rugamba, ziri kugenda zikandagira abanzi bacu. Tuzisubiza Goma na Bukavu vuba, ni ikibazo gusa cy’igihe kubera ko turi kujya mbere ku rugamba neza.”

Yakomeje ati: “Mfite ukwizera ko mu minsi iri imbere ibice byose biri mu maboko y’inyeshyamba bizaba byabohowe. Bavandimwe bacu bishimiye uyu munsi i Goma n’i Beni, tuzongera guhura twese twubake iki Gihugu. Abanzi bacu baraduteye, ariko ubu twamaze gukanguka.”

Perezida Tshisekedi yaboneyeho guhamagarira Abanye-Congo kunga ubumwe, aburira abashobora gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa ku nyungu za politiki mu guhungabanya Igihugu.

Ati: “Banye-Congo bagenzi banjye, nimwunge ubumwe. Ntimwemere ko hagira ubabeshya ngo abatandukanye binyuze mu ivanguramoko cyangwa mu nyungu z’abagambanyi.”

Mu ijambo rye, Tshisekedi yanagarutse ku mateka ya politiki ya RDC, yibutsa iyicwa rya Perezida Laurent-Désiré Kabila, anashinja abo yise abanyamahanga kwivanga mu bibazo bya Congo.

Yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Laurent-Désiré Kabila hari abantu bashatse gutegeka RDC bagashyira ku butegetsi uwo yise “imbwa”, ashimangira ko Igihugu kigomba gukomeza kurinda ubusugire bwacyo.