Noah Shema yinjiye mu muziki ashaka gukora ibyo benshi bifuza ariko ntibabigereho(Video)

 

Umuhanzi ukiri muto Noah Shema yatangiye urugendo rwe mu muziki nyarwanda afite intego yo kuwugeza kure no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, aho yifuza gutanga umusanzu mu iterambere ryawo no gufasha bagenzi be gushyira itafari ku muziki nyarwanda hakurya y’imbibi.

Nubwo akiri muto, Noah Shema amaze kugaragaza icyerekezo gikomeye n’icyizere cyinshi mu byo arimo gukora. Uyu musore ukorera ibikorwa bye by’umuziki mu Bubiligi, aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Whenever She Wants”, avuga ko ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihangano byinshi ateganya kugeza ku bakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na Kglnews, Noah Shema yavuze ko yinjiye mu muziki abitewe n’urukundo yari awufitiye kuva kera, ariko ko ubu yafashe icyemezo cyo kuwukora nk’umwuga kandi awukorane ubunyamwuga.

Yagize ati: “Natangiye umuziki mbikora nk’ibyo nkunda, ariko ubu ni umwuga numva ngomba gufata nk’ikintu gikomeye, nkawukorana ubunyamwuga.”

Noah Shema yasabye Abanyarwanda kumushyigikira no kumuba hafi muri uru rugendo arimo, agaragaza ko afite intego yo kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rukomeje kumenyekana hirya no hino ku isi.

Yavuze kandi ko mu minsi iri imbere ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi, aho izikurikiraho zizatangira gusohoka guhera tariki ya 18 z’uku kwezi.

Uyu muhanzi ukizamuka agaragaza ubushake n’icyizere cyo gutera intambwe ikomeye, ndetse benshi batangiye kumubonamo umwe mu rubyiruko rushobora kugira uruhare mu guteza imbere no kwamamaza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

REBA IYI NDIRIMBO UNYUZE HANO