Ndayishimiye yongeye gushimira umugore we, amuha igihembo cy’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza

 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kugaragaza ko ashimira cyane uruhare rw’umugore we, Angeline Ndayubaha, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho yamuhaye igihembo cy’umukozi w’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza.

Ibi byabaye ku wa 1 Gicurasi 2026, mu gihe u Burundi bwari buri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Perezida Ndayishimiye yibukije Abarundi ko umugore we atari ubwa mbere ashimirwa, kuko no mu 2023 yahawe ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye.

Mu ijambo rye, yagaragaje ko bidakwiye ko amahanga ari yo yonyine ashimira ibikorwa nk’ibi, mu gihe abo bigirira akamaro ari Abarundi ubwabo. Yashimangiye ko hari benshi bamaze kugerwaho n’izo gahunda zirimo abarwayi, imiryango yari yarabuze ibyishimo, ndetse n’abana babashije kubona amahirwe yo kwiga neza.

Angeline Ndayubaha akorera ibikorwa bye binyuze muri Fondation Mugiraneza, aho afasha cyane cyane abagore bibumbiye mu mashyirahamwe. Perezida Ndayishimiye yavuze ko buri shyirahamwe rihabwa inkunga igera kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Burundi (Fbu), igafasha abagize ayo matsinda kwiteza imbere no kwihaza.

Yavuze kandi ko ayo mafaranga atangwa adasubizwa , ahubwo ari uburyo bwo gufasha abaturage kwiteza imbere, ashimangira ko ari igikorwa gikwiye gushyigikirwa kuko gifitiye igihugu akamaro.

Ndayishimiye yavuze ko itsinda ribishinzwe ryagiye inama, ryibaza ku gihembo ryaha umugore we, bamwe mu barigize batanga igitekerezo cyo kumuha igiceri kimwe nk’ikimenyetso kuko ibyo yakoze bitabonerwa ibihembo.

Icyakora, nyuma y’ubusesenguzi, hafashwe umwanzuro wo kumuha imbangukiragutabara (ambulance), izajya imufasha mu gutwara abarwayi no gukomeza ibikorwa bye by’ubugiraneza mu buryo burushijeho kunozwa.

Si ubwa mbere Angeline Ndayubaha ahawe ibihembo nk’ibi. No ku wa 8 Werurwe 2026, ku munsi mpuzamahanga w’abagore, Perezida Ndayishimiye yari yamushimiye amwita umugore w’indashyikirwa mu guteza imbere abagore mu Burundi.

Byongeye kandi, ku wa 21 Nyakanga 2023, yari yamuhaye umudali w’ishimwe uhabwa bake, mu rwego rwo kumushimira nyuma yo guhabwa igihembo n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibi bikorwa bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye Angeline Ndayubaha afite mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abagore n’abatishoboye.