Igitero ku icumbi ry’Abapadiri i Kinshasa cyateje impungenge: Kiliziya isaba Leta gukaza umutekano

 

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, igitero cyagabwe ku icumbi ry’abapadiri riherereye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, cyateje impagarara n’ihungabana rikomeye mu bahatuye.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri icyo kigo cy’abihayimana ku ngufu, batera ubwoba abapadiri n’abandi bari bahari, banagerageza gusahura no kwangiza bimwe mu bikoresho. Nubwo kugeza ubu hataratangazwa imibare nyayo y’abakomeretse cyangwa ibyangiritse, biravugwa ko abahatuye bahungabanye bikomeye.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri RDC, Cardinal Fridolin Ambongo, yagaragaje akababaro n’impungenge zikomeye kuri icyo gitero, anenga bikomeye inzego z’umutekano za Leta, azishinja kudashyira imbaraga zihagije mu kurinda abaturage n’inzego z’amadini.

Yavuze ko bidakwiye kuba ahantu hihaye Imana, hasanzwe hafatwa nk’ahatekanye, hashobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi nta nkomyi, ashimangira ko iki gitero kigaragaza urwego umutekano muke ugezeho i Kinshasa no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati: “Iki gitero kigaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba. Turasaba Leta gufata inshingano zayo, igashyira imbaraga mu kurinda abaturage n’ibigo by’amadini.”

Amakuru y’ibanze agaragaza ko abakekwaho icyo gitero ari agatsiko k’abajura bitwaje intwaro, basanzwe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kinshasa, cyane cyane nijoro, birimo ubujura, gusahura no gutera ubwoba abaturage.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza ku mugaragaro abari inyuma y’icyo gitero cyangwa niba hari abamaze gutabwa muri yombi. Icyakora, amakuru ava mu nzego zitandukanye yemeza ko iperereza ryatangiye, hagamijwe kumenya uko byagenze no gufata ababigizemo uruhare.

Umutekano mucye ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bimwe bya Kinshasa, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’ibitero byitwaje intwaro n’ubujura bukabije, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Kiliziya Gatolika, kimwe n’indi miryango itandukanye, ikomeje gusaba Leta ya RDC kongera imbaraga mu gucunga umutekano, no gufata ibyemezo bikakaye byo guhana abagizi ba nabi.