Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gukoresha indege zitagira abapilote zizwi nka drones hamwe n’imbunda ziremereye, mu bitero byagabwe mu bice bituwe n’abaturage bo muri teritwari za Masisi na Kalehe, bikica inka nyinshi ndetse bigateza igihombo gikomeye.
Nk’uko byatangajwe n’iri huriro, ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye byibasira abaturage n’amatungo yabo, bifashishije imbunda ziremereye zirasa kure ndetse n’indege za drones zirimo iz’ubwiyahuzi.
Ibyo bitero byibanze mu gace ka Rushoga muri teritwari ya Masisi no mu bindi bice bituwe cyane byo muri Kalehe.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje amafoto agaragaza inka zarashwe muri ibyo bitero, ashimangira ko byakozwe n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Yavuze ko igitero cyagabwe i Rushoga ahagana saa saba n’igice z’ijoro, cyahitanye inka zigera kuri 56, mu gihe izindi zakomeretse bikabije.
Yagize ati: “Ibi bigaragaza umugambi wo gukoresha iterabwoba hagamijwe gusenya burundu imibereho n’ubukungu by’abaturage bo muri ako gace.”
Yakomeje avuga ko ibyo bitero byakozwe hifashishijwe cyane cyane indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4, zagiye zigabwa ku bice bitandukanye mu masaha atandukanye.
Yasobanuye ko saa 05h53 na 08h40, agace ka Lumbishi katewe, naho saa 07h20, igice cya Rutare muri Kalehe na cyo kikibasirwa.
Ati: “Ibyo bitero byangije imitungo y’abaturage, bibateza ubwoba bukabije, ndetse benshi batangira guhunga ingo zabo.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko idashobora gukomeza kurebera ibikorwa byibasira abasivile, igasanga igomba kugira icyo ikora mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Si ubwa mbere havuzwe ibitero nk’ibi, kuko no mu ntangiriro z’ukwezi gushize, FARDC yagabye ibitero bya drones mu gace ka Minembwe, byahitanye inka nyinshi mu duce turimo Ilundu.
AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kudakomeza kwirengagiza ibi bikorwa yise iby’ubugizi bwa nabi, ishimangira ko hakenewe ubutabazi bwihuse ku baturage bakomeje guhura n’ingaruka z’iyi mirwano.
