Icyemezo cya OMS cyo gukorana na AFC/M23 ku kibazo cya Ebola cyakuruye impaka

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rigiye gukorana n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) mu bikorwa byo gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26/05/2026 i Goma, nyuma y’inama y’akazi yahuje Umuyobozi w’agateganyo wa OMS muri RDC n’abayobozi ba AFC/M23, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukaza ingamba zo kwirinda no guhangana n’icyorezo cya Ebola muri utwo duce tumaze igihe twugarijwe n’umutekano muke n’ibibazo by’ubuzima.

Amakuru yatangajwe nyuma y’iyi nama agaragaza ko impande zombi zemeranyije gukorana bya hafi kugira ngo ibikorwa byo kurwanya Ebola bishyirwe mu bikorwa neza, cyane cyane mu bice biri munsi y’ubuyobozi bwa AFC/M23, aho ibikorwa by’ubuvuzi n’ubutabazi byagiye bihura n’imbogamizi z’umutekano muke n’ikorwa ry’imihanda.

Mu byo baganiriyeho kandi bemeranyije harimo gushimangira gahunda zo gukumira icyorezo hakiri kare, gukurikirana abanduye cyangwa abaketsweho ubwandu, kongera ubukangurambaga mu baturage, no koroshya uburyo ibikoresho by’ubuvuzi bigera mu bice byugarijwe n’iki cyorezo.

OMS kandi yemeye kohereza ibikoresho byihutirwa birimo “kits” zifashishwa mu gusuzuma no kuvura Ebola, imiti, ibikoresho bikingira abaganga n’abaforomo, hamwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bikorwa byo gutabara no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

AFC/M23 nayo yijeje OMS ko izatanga ubufasha bukenewe kugira ngo ayo matsinda y’ubuzima akore neza mu duce igenzura, harimo kubungabunga umutekano w’abakozi b’ubuvuzi no korohereza ibikorwa byo kugeza ubufasha ku baturage.

Iyi nama ibaye mu gihe impungenge ku bwiyongere bw’indwara z’ibyorezo zikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice byibasiwe n’intambara n’ikorwa ry’abaturage ryatewe n’umutekano muke. Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye hagati y’imiryango mpuzamahanga n’impande zigenzura ibice bitandukanye bushobora kugira uruhare rukomeye mu gukumira icyorezo mbere y’uko gifata indi ntera.

Ebola ni indwara yica vuba kandi yandura cyane binyuze mu gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu wanduye. RDC ni kimwe mu bihugu byagiye byibasirwa kenshi n’iki cyorezo, by’umwihariko mu Ntara za Kivu, aho ibikorwa by’intambara bikunze gutuma ibikorwa by’ubuvuzi bigorana.

Abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakomeje gusabwa gukaza ingamba z’isuku, kwihutira kwivuza igihe bagaragaje ibimenyetso bikekwa, no gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo gishobora guteza ibibazo bikomeye mu karere.