Bibogobogo : Abanyamulenge bashyizwe ku gitutu cyo kuyoboka Leta cyangwa bakicwa bose

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, Abanyamulenge batuye mu gace ka Mulenge, mu karere ka Bibogobogo, babujijwe kujya mu materaniro asanzwe yo ku Cyumweru, kubera inama idasanzwe yari iteganyijwe n’intumwa zaturutse i Kinshasa.

Iyo nama yari iyobowe na Jacques Kongolo, uvugwa nk’uhagarariye itsinda ry’Abanyamulenge bakorana na Leta ya Kinshasa, ari kumwe na William Amuri Yakutumba, uyobora umutwe wa Mai-Mai uri mu zigize Wazalendo zishyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahagana saa tanu z’amanywa, abaturage bakusanyirijwe ahazwi nko kwa Mugwema, baganirizwa n’izo ntumwa. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko amagambo yavuzwe muri iyo nama yasize abaturage benshi mu bwoba n’impungenge.

Mu ijambo rye, Jacques Kongolo yivuzeho kuba ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, agaragaza ko kuba yarageze muri ako gace ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bukuru bwitaye ku baturage bahatuye. Yabijeje amahoro ndetse n’ubwisanzure bwo kongera kujya mu bice nka Baraka na Uvira.

Icyakora, yakurikiyeho amagambo akakaye, aburira abaturage ko bagomba kuyoboka Leta ya Kinshasa, bitaba ibyo bakazahura n’ingaruka zikomeye zirimo no kwicwa bose. Aya magambo ni yo yateje impagarara mu bitabiriye inama.

Nyuma y’ijambo rye, Kongolo yahaye abaturage umwanya wo kugira icyo bavuga, ariko benshi baguma mu gacece. Ibi byatumye abashyiraho igitutu, abasaba kuvuga, anabibutsa ko kutagira icyo bavuga nabyo bishobora kugira ingaruka.

Ku rundi ruhande, William Amuri Yakutumba yafashe ijambo agaragaza kutemeranya na bimwe mu byari byavuzwe na Kongolo. Yavuze ko ibyo kuvuga ko abaturage bazongera kujya i Baraka na Uvira mu mahoro atari byo, anashimangira ko atari we ufite ububasha bwo kubafungira cyangwa kubafungurira inzira.

Yasabye abaturage kwitonda, avuga ko ibyo bibazo bikomeye bidashobora gukemurirwa mu nama nk’iyo.

Mu gihe abaturage bahawe ijambo, umwe muri bo yagaragaje akababaro gakomeye, ashinja Yakutumba kuba inyuma y’ibikorwa by’urugomo byabaye muri ako gace, birimo gutwika amazu, kunyaga inka no kwica abashumba.

Yagize ati: “Amahoro muvuga ni ayahe? Amazu yacu yaratwitswe, inka zacu zaranyazwe, abashumba bacu barishwe. Ibyo byose bivugwa ko Yakutumba abifitemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko abaturage b’i Bibogobogo bagoswe n’ingabo zitandukanye zirimo iza FARDC, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo, ibintu bavuga ko bibashyira mu buzima bugoye kandi bwugarijwe n’umutekano muke.

Iyi nama yarangiye nta mwanzuro ufatika uvuyeho, aho bamwe mu bayitabiriye bagaragaje kutanyurwa n’ibyayivugiwemo. Nyuma yayo, Jacques Kongolo yahise akomereza urugendo rwe i Baraka.

Ibi bibaye mu gihe amakuru aturuka muri ako karere agaragaza ko hari igitutu cyiyongereye kuri Leta ya Kinshasa, giturutse ku myigaragambyo yakozwe n’Abanyamulenge baba mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada.

Bivugwa ko iki gitutu cyatumye Leta yitabaza bamwe mu Banyamulenge bayishyigikiye, ibaha inshingano zirimo gutegura imyigaragambyo mu bihugu by’amahanga, harimo n’u Burundi.

Ku wa 1 Gicurasi 2026 ni bwo Kongolo, Beatrice Gisaro n’abandi bari mu mugambi wo gutegura imyigaragambyo bageze i Burundi, aho bagombaga gutegeka impunzi ziri muri icyo gihugu gushima ubutegetsi bwa Ndayishimiye na Kinshasa, bakanamagana u Rwanda.

Akarere ka Bibogobogo gakomeje kuba ahantu h’umutekano muke, gagenzurwa n’ingabo zitandukanye zirimo iza FARDC, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo, ibintu abaturage bavuga ko bibashyira mu kaga gakomeye.