Congo Brazzaville yafashe icyemezo gishobora guhindura Afurika!Visa ku Banyafurika bose zigiye gukurwaho

 

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwisanzure bw’ingendo ku mugabane wa Afurika, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yatangaje ko igihugu cye kizatangira kwakira Abanyafurika bose badafite visa guhera tariki ya 1 Mutarama 2027.

Iri tangazo ryatanzwe ku wa 25 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza Umunsi wa Afurika, wizihizwa ku munsi hashinzwe Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU), wabaye intangiriro y’African Union.

Mu ijambo rye, Perezida Sassou-Nguesso yavuze ko Afurika ikwiye gukomeza inzira yo kwishyira hamwe no korohereza abaturage bayo kugenderana no gukorera hagati y’ibihugu, aho gukomeza gushyiraho inzitizi zibabuza kwisanzura ku mugabane wabo.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo Abanyafurika bumve ko Afurika ari iwabo hose. Kworohereza ingendo ni imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere ubufatanye n’iterambere rusange.”

Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abatari bake, cyane cyane abakurikiranira hafi gahunda z’ubukungu n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika. Bemeza ko gukuraho visa bishobora kongera ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari hagati y’abaturage b’umugabane.

Hari kandi abagaragaza ko bishobora gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika kubona amahirwe mu bindi bihugu, haba mu kazi, mu burezi no mu bucuruzi, bitabagoye kubona ibyangombwa byo kwinjira.

Mu myaka ishize, ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo Rwanda, Kenya, Ghana na Benin byatangiye korohereza Abanyafurika mu ngendo, bamwe bakinjira badafite visa cyangwa bakayihabwa bageze ku mipaka.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Republic of the Congo ari indi ntambwe ikomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’African Continental Free Trade Area, rigamije guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika no kugabanya inzitizi ziri hagati yabyo.

Nubwo bimeze gutyo, hari abibaza niba ibihugu byose bizabasha kugera kuri uru rwego bitewe n’ibibazo by’umutekano, imicungire y’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubushobozi bw’inzego z’ibihugu.