Abantu barenga 200 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batabawe mu gikorwa cya gisirikare cyahuje ingabo za Uganda n’iza Congo.
Nk’uko byatangajwe n’ingabo za Uganda (UPDF), abasirikare babo bafatanyije n’ingabo za Congo bagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa ADF, maze babasha kubohora abo bantu bari bamaze igihe mu maboko y’uyu mutwe uzwiho ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi.
Mu bantu batabawe harimo abana, aho umuto muri bo ari umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.
ADF yashingiwe muri Uganda mu myaka ya 1990 n’abantu batishimiraga uburyo leta yafataga abayisilamu. Nyuma yo gucika intege imbere y’ingabo za Uganda, bamwe mu bayigize bahungiye mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, aho bakomeje ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi.
Mu mwaka wa 2021, Uganda na Congo byatangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bigamije kurandura uyu mutwe no kuwambura ibirindiro byawo. Nubwo ibikorwa byinshi bimaze gukorwa, ADF iracyakomeje guteza umutekano muke muri ako karere.
Abantu batabawe bavuze ko ubuzima bari babayemo bwari bukomeye cyane, burimo inzara, kubura ibiribwa bihagije, gukora imirimo y’agahato no guhanwa bikomeye igihe batubahirizaga amabwiriza bahabwaga.
Abategetsi kandi batangaje ko bamwe muri bo basanzwe bafite intege nke, barwaye malariya, bafite ibibazo byo guhumeka ndetse bananiwe bikabije.
Iki gikorwa cyashimishije benshi, cyane cyane imiryango yari imaze igihe ibuze abayo, ndetse Kandi hari ikizere ko hari intambwe ishobora guterwa mu guhashya umutwe wa ADF umaze imyaka uhungabanya abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.
