Amerika inyotewe n’ibirombe bya Rubaya, ibintu bihita bifata indi ntera hagati ya AFC/M23 na Kinshasa

 

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera, cyane cyane aho gihurira n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere. Ibi birushaho kugaragara ku birombe bya Rubaya, biherereye muri teritwari ya Masisi, bikomeje gukurura amaso y’amasosiyete menshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ubwinshi bwa coltan iboneka muri ako gace.

Rubaya ifatwa nk’umutima w’ubucukuzi bwa coltan mu karere k’Ibiyaga Bigari. Coltan ni ibuye ry’agaciro rikenerwa cyane mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni zigendanwa, mudasobwa n’ibindi bikoresho bigezweho. Ni yo mpamvu aka gace kabaye ihuriro ry’inyungu z’ibihugu bikomeye n’amasosiyete akomeye ashaka kugera kuri uwo mutungo.

Mu rwego rwo gushaka ubufatanye mu bukungu, Leta ya RDC yashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika urutonde rw’ibirombe bishobora gushorwamo imari n’amasosiyete y’Abanyamerika. Ibi byaturutse ku masezerano impande zombi zagiranye mu mpera za 2025 agamije guteza imbere ishoramari n’imikoranire mu by’ubukungu.

Gusa ikibazo gikomeye kiri ku micungire y’ibi birombe, kuko kugeza ubu Rubaya igenzurwa n’ihuriro AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024. Ibi byatumye ibintu bihita bifata indi ntera hagati ya AFC/M23 na Kinshasa, havuka impaka zikomeye ku burenganzira bwo gutanga ibirombe Leta idafite mu maboko yayo.

AFC/M23 yanenze bikomeye icyemezo cya Leta ya RDC cyo gushyira Rubaya ku rutonde rw’ibirombe bishobora gushorwamo imari, ivuga ko ari ikimenyetso cy’uko Kinshasa ikomeje gutsindwa urugamba rwo kugarura ubusugire ku butaka bwayo. Iri huriro rivuga ko nta masezerano afatika ashobora gukorwa ku mutungo itagenzura.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inyungu kuri Rubaya ziragaragara. Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters ku wa 20 Mata 2026, avuga ko umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeje ko igihugu cyabo gifite inyota yo kubona ibi birombe.

Uyu muyobozi yavuze ko Rubaya ari ingenzi cyane kuri Amerika, kandi ko hari amasosiyete menshi ayishaka, ndetse ibiganiro bikomeje hagati y’impande zitandukanye.

Yanagaragaje kandi ko Amerika ibona Rubaya nk’isoko y’ibibazo byinshi by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho buri ruhande ruharanira kuyigenzura kubera agaciro kayo. Amerika yizera ko kuyibyaza umusaruro mu buryo bwemewe n’amategeko, binyuze mu masezerano mpuzamahanga, bishobora kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane no kuzamura ubukungu bw’akarere.

Amateka ya Rubaya agaragaza ko kamaze imyaka myinshi ari isoko y’amakimbirane, aho ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR bagiye bahurira na AFC/M23 mu mirwano ikomeye.

Ibi byatumye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari, rimwe na rimwe amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

Abasesenguzi bagaragaza ko niba hatabayeho igenzura rikomeye n’imiyoborere myiza y’umutungo kamere, ubucukuzi bwa coltan muri Rubaya bushobora gukomeza kuba imbarutso y’intambara aho kuba ishingiro ry’amajyambere.

Mu gihe ibiganiro bikomeje hagati ya Leta ya RDC, Amerika n’amasosiyete yigenga, amaso menshi ahanzwe Rubaya hibazwa niba izahinduka isoko y’amahoro n’iterambere cyangwa ikomeze kuba intandaro y’amakimbirane mu karere.