Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Bibogobogo, gaherereye muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo abachefs b’amalocalités, bahamagajwe mu buryo bwihutirwa i Baraka, umujyi ufite uruhare rukomeye mu miyoborere n’umutekano w’aka karere.
Nk’uko ayo makuru abivuga, aba bayobozi bahamagawe n’ubuyobozi bw’inzego za gisirikare ku rwego rwa région, mu gikorwa bivugwa ko cyateguwe na Komanda région afatanyije n’abayobozi b’amagroupement. Ibi byatumye benshi babona ko uku guhamagarwa gufite uburemere bukomeye, cyane cyane mu bijyanye no guhuza ingufu z’inzego zose zirebwa n’umutekano.
Kugeza ubu, impamvu nyakuri y’iyi nama ntiratangazwa ku mugaragaro. Icyakora, amakuru y’ibanze yemeza ko aba bayobozi bose bamaze kugera i Baraka, aho biteganyijwe ko bagirana ibiganiro bishobora kwibanda ku mutekano, ubufatanye n’inzego za Leta, ndetse n’ingamba zo guhangana n’ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kugaragaza ibikorwa muri aka karere.
Uku guhamagarwa kubaye mu gihe mu gace ka Bibogobogo hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bya politiki n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa. Muri ibi bikorwa, hagaragayemo abayobozi batandukanye barimo Jacques Kongolo, uvugira Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, ndetse na William Yakutumba wo mu mutwe wa Wazalendo. Aba bose bagiriye uruzinduko muri aka gace bashishikariza abaturage gufatanya na Leta mu kurwanya imitwe irimo MRDP-Twirwaneho na M23.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bagaragaza ko iyi nama ishobora kuba igamije kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’inzego za gisivile n’iza gisirikare, hagamijwe gukumira ibikorwa by’umutekano muke bikomeje kwiyongera muri Fizi n’uturere tuyikikije.
Mu gihe amakuru arambuye kuri iyi nama agitegerejwe, haracyari kwibazwa niba izatanga umurongo mushya w’ingamba z’umutekano cyangwa niba izibanda ku kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhangana n’ibi bibazo.
Hagati aho, abaturage bo mu Bibogobogo n’inkengero zaho bakomeje gukurikiranira hafi iby’iyi nama, bategereje kumenya imyanzuro izavamo n’ingaruka izagira ku buzima bwabo bwa buri munsi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano.
