Kinshasa: Umuryango uratabaza nyuma y’ibyumweru bitatu Col w’Umunyamulenge ashimuswe, ubuzima bwe bukomeje guteza impungenge

 

Umuryango wa Col Ruhorimbere Gapanda John ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge uravuga ko uri mu gahinda n’impungenge zikomeye, nyuma y’uko uwo musirikare mukuru avugwaho gushimutwa n’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akajyanwa ahantu hatazwi mu murwa mukuru, Kinshasa.

Amakuru akubiye mu nyandiko UMUSEKE dukesha aya makuru ufitiye kopi agaragaza ko Col Gapanda yaba yarafatiwe mu Ntara ya Ituri, mu mujyi wa Bunia, ku wa 18 Ugushyingo 2025, bikavugwa ko yagambaniwe na bagenzi be. Kuva icyo gihe ngo yafungiye ahantu hatazwi mu gihe cy’amezi atanu, atigeze agezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Ntayoberwa Pascal, umwe mu bavandimwe be, yavuze ko nyuma y’igihe kinini batamenya irengero rye, baje kumenya amakuru ko yajyanywe i Kinshasa arwaye.

Yagize ati: “Nta muntu wo mu muryango wigeze amenyeshwa icyo aregwa cyangwa aho afungiwe. Twamenye gusa ko yajyanywe i Kinshasa arwaye, ariko ntituzi uko ubuzima bwe buhagaze.”

Uyu muryango uvuga ko uhangayikishijwe bikomeye n’ayo makuru, kuko kugeza ubu batazi niba akiriho cyangwa niba yarishwe.

Basaba ubutegetsi bwa Kinshasa kugaragaza aho Col Gapanda aherereye, kandi niba hari ibyo akekwaho, agashyikirizwa ubutabera akaburanishwa mu mucyo, hubahirizwa amategeko.

Ntayoberwa akomeza agaragaza impungenge zishingiye ku buzima bwe, ati: “Yafashwe arwaye diyabete, akeneye ubuvuzi buhoraho. Ni uburenganzira bwe bw’ibanze guhabwa ubuvuzi no kuburanishwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Uyu muryango unavuga ko hari abandi basirikare bafungiye muri za gereza zitandukanye i Kinshasa no mu Ntara ya Équateur, mu bihe bavuga ko bitavugwaho rumwe.

Ibi bibaye mu gihe havugwa n’urupfu rwa Col Muragwa Bonheur wapfiriye muri gereza i Kinshasa, umurambo we ukajyanwa ahantu hatazwi kugeza ubu.

Hari kandi amakuru yavuzwe ku rupfu rwa Major Kaminzobe, uvugwaho kwicwa n’abo bakoranaga, nyuma hakavugwa ibikorwa by’ubugome ndengakamere byamukorewe, nubwo nta cyaha kizwi yashinjwaga uretse inkomoko ye.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa burashinjwa n’imiryango imwe n’imwe guhohotera no gufunga abasirikare n’abasivili bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga 700, nubwo nta bisobanuro birambuye buratangazwa n’inzego zibishinzwe ku by’aya makuru.

Icyakora, nta ruhande rwa Leta ya Congo ruragira icyo rutangaza kuri ibi birego byose bivugwa n’imiryango y’abafunzwe.