Amateka yanditswe, kandi azakomeza kuvugwa imyaka myinshi iri imbere. Bizandikwa mu bitabo, ababyeyi babibwire abana babo, kuko u Rwanda rwabonye umuhanzi wujuje Kigali Arena iminsi ibiri yikurikiranya, ibintu byari bitarigeze bibaho mu mateka y’umuziki nyarwanda.
Ni Ruhumuriza James wamamaye nka King James, wabigezeho tariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026 mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yise “20 Years of King James.”
Ku munsi wa mbere, Kigali Arena yari yuzuye abafana kugeza bamwe babura uko binjira, ndetse batashye bakiri bafite inyota y’umuziki we. No ku munsi wa kabiri byagenze uko, Arena yongeye kuzura, maze King James asoza igitaramo abafana batarashakaga ko ava ku rubyiniro.
Ni igikorwa cyafashwe nk’amateka akomeye mu muziki nyarwanda, aho benshi bavuga ko bizagorana kubona undi muhanzi uzongera kuzuza Kigali Arena iminsi ibiri yikurikiranya. Hari n’abavuze ko akwiriye kwambikwa ikamba ry’“Umwami w’abahanzi nyarwanda” kubera aka gahigo.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, nibwo habaye umunsi wa kabiri w’ibi bitaramo. Byari byitezwe ko uzarangwa no kongera guhuriza ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo na King James, ibintu byatumye abafana benshi bategerezanya amatsiko.
Saa 19:24, abayoboye ibirori, Lucky Nzeyimana na Zuba, binjiye ku rubyiniro bahamagara Phil Emon watangiye aririmba “Delicious” yakoranye na Nel Ngabo, akurikizaho “Umunyarwandakazi.” Nyuma ye, DJ yakomeje gususurutsa abafana mbere y’uko King James yinjira.
Saa 20:09, King James yasesekaye ku rubyiniro amanutse mu gisenge cya Kigali Arena nk’uko byagenze ku munsi wa mbere. Yahereye ku ndirimbo “Naratomboye,” akurikizaho “Nzakubona Ryari,” “Mbabarira,” “Uracyamukunda,” na “Meze Neza,” abafana bamwereka urukundo rudasanzwe.
Ubwo yageraga ku ndirimbo nka “Hari Ukuntu,” “Agatima,” “Ikirezi,” “Ni Iki Utabona,” “Ubudahwema,” n’”Umugisha,” Arena yose yaririmbanaga na we, bamwe banabyina batitaye ku munaniro.
Mu gice cya mbere cy’igitaramo, King James yanongeye kwibutsa inkomoko ye muri Kina Music, ahamagara Clement baririmbana “Nta Mahitamo” na “Warikiniraga,” ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Nyuma yaho yakomeje n’indirimbo zirimo “Birandenga,” “Poupette,” “Narashize,” na “Byanjemo,” mbere y’uko hafatwa umwanya wo kwibuka abahanzi bitabye Imana barimo Yvan Buravan na Jay Polly.
Mu gice cya kabiri, King James yakomezanyije imbaraga aririmba “Ndakwizera,” “Abubu,” maze atungura benshi ahamagara P Fla baririmbana “Nisubiyeho.”
Yakomeje kwakira abandi bahanzi barimo Mico The Best, baririmbana “Umugati,” nyuma haza Safi Madiba na Uncle Austin bifatanya na we muri “Bagupfusha Ubusa,” ibintu byatumye Arena yose isimbuka.
Ntabwo byagarukiye aho kuko Riderman yaje baririmbana “Niko Nabaye,” nyuma Chriss Eazy yifatanya na we muri “Wakanaka,” naho Bulldogg aza kuririmbana na we “Ayo Arya Nayanjye.” Mu gusoza, MC Tino na we yinjiye ku rubyiniro bafatanya mu ndirimbo “Zari Inzozi.”
Mbere yo gusoza igitaramo, King James yashimiye abafana bose bitabiriye ibi bitaramo byombi, avuga ko ari bo bakoze ayo mateka.
Yagize ati:”Ndashima mwebwe mwese. Hari abaje ejo, hari n’abagarutse uyu munsi. Aya ni amateka, kandi ni mwe muyakoze. Ndashima n’umuryango wanjye uri hano. Murakoze cyane.”
Yahise asoza iki gitaramo aririmba “Ndagutegereje,” asiga abafana benshi bifuza ko yakomeza kuririmba, ari nako hasozwa ibitaramo bibiri byamaze kwandikwa mu mateka y’umuziki nyarwanda.



AMAFOTO YA RBA
