Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi

 

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyamba hirya no hino mu Rwanda batunguwe no kumva Mutesi Scovia arimo guterana amagambo n’ umushumba w’ Amatorero y’ Abacunguwe mu Rwanda( Redeemed Church) ,Bishop Dr. Rugagi Innocent.

Amakuru avuga ko Bishop Dr. Rugagi Innocent, yise umunyamakuru Mutesi Scovia wa Mama Urwagasabo umubeshyi nyuma yo kugaragaza ko yari afite urusengero akoreramo igice kimwe gikoreramo akabari.

 

Ibi uyu munyamakuru Mutesi Scovia yari yavuze ko Bishop Dr. Rugagi afite urusengero i Muhanga aho igice kimwe cyo hejuru kibamo amacumbi, ku ruhande hakaba iduka.Akomeza agira ati “Wowe nubwo waba uri umupagani aho hantu hakwiye kuba ari mu rusengero? Ibyo biri mu nzu y’uyu mwise umushumba.”

Ubwo yaganiraga n’umuyoboro wa Youtube Dear wacu TV, Bishop Dr. Rugagi Innocent yavuze ko ibyavuzwe n’uwo munyamakuru byose ari ibinyoma.Ati “Biteye isoni umutegarugori kuzura ikinyoma, iyo aza kuba ari umugabo nari kuba naramwatatse, kuko ari umugore, indangagaciro z’umugore, mama w’abana, narekere aho gutanga ibinyoma kuko ntikibereye umubyeyi.”Yakomeje ati “Ni ikinyoma, ni yo mpamvu nakubwiye ngo kuba uri umutegarugori, umutima w’urugo ukavuga ikinyoma biragayitse, biteye imbabazi. Nta Muhanga mfitemo etage, aho twakoreraga ni mu Karere ka Ruhango nonese yaba yitaranyije Muhanga na Ruhango?”Yakomeje ati “Ko wavuze ko ari umunyamakuru w’umwuga byamunanije iki kuva i Kigali aho kumva ibyo yatoraguye akagera aho urwo rusengero rukorera?”

Umunyamakuru Mutesi Scovia kandi yagaragaje ko Bishop Dr. Rugagi yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover yatanzweho miliyoni 280 Frw ariko bajya kugenzura insengero bagasanga ntarwo afite rwujuje ibisabwa.Dr. Rugagi yabikomojeho agira ati “Nonese uyu muvandimwe najyanye na we aho nayiguriye abona inyemezabwishyu yayo? Azi uburyo yaguzwe? Azi se uburyo nayibonye muri Canada? Tuvuge nk’Umunyarwandakazi cyangwa Umunyarwanda uri muri Canada uzi ubuhamya bwabyo, iyo yicaye akamureba amubona gute?”

Yakomeje ashimangira ko Mutesi Scovia adakwiye guhisha ukuri mu gihe yaba nta kindi kintu kibi amugamijeho.Ati “Kuki wahisha ukuri, kuki uha abantu uburozi aho kugira ngo ubahe ukuri kuzuye? Niba hari icyo unyumvaho nk’uko yakubwiye ngo unsange we yabujijwe n’iki gusaba ko ansange? Nyya mbona avugisha abavugizi ba Guverinoma, kuki abanyamadini bo atabasanga?”

Ku bijyanye no kuba uwo munyamakuru yari yavuze ko nta mushumba usiga intama ze ngo agende nk’uko byagenze kuri Bishop Rugagi wari umaze igihe atari mu gihugu, yavuze ko yagendaga afite inyandiko yahawe n’itorero kuko yabaga ari mu nshingano zo kuryagura.Ku kuba nta rusengero Bishop Dr. Rugagi afite mu Rwanda, yavuze ko hari ibishushanyo mbonera by’insengero bifuza kubaka i Kigali na Ruhango kandi ko abakirisitu b’itorero rye babizi neza.Ati “Arashaka twubake urusengero rw’igisharagati Leta itemera? Twubake se u rwa rukarakara cyangwa twubake ikintu giha icyerekezo cyiza igihugu cyacu ari na byo twese duharanira. Nagize amahirwe yo gutera ijisho ahandi, njya guhaha ngemurira igihugu cyanjye. Oya sibyo, umuntu ufite icyerekezo ntabwo yihutira kubaka ibintu bidafatika, ashyiraho ibifatika.”

Yashimangiye ko mu gihe Mutesi Scovia atamusabye imbabazi nta bugingo buhoraho afite.Ati “Igihe cyose ataransanga ngo ansabe imbabazi, nkurahiye Imana ihoraho nta bugingo.”

Related posts