Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaburiye abaturage b’iki gihugu ko bari mu nzira igana ku butegetsi bw’igitugu, mbere yo kubahamagarira guhagurukira umugambi uriho wo guhindura Itegeko Nshinga.
Bikubiye mu butumwa yabageneye ku wa Kane tariki ya 11 Kamena, mu gihe muri Congo Kinshasa hari umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Kabila yavuze ko ibimaze igihe bivugwa ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga bitakiri ibihuha cyangwa ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ko byamaze kwemezwa n’ibyemezo biri gufatwa n’abari ku butegetsi.
Yagize ati: “Uyu munsi, ibikorwa birivugira. Binyuze mu ijwi ryabyo ryemewe kurusha ayandi no mu itorwa ry’itegeko ry’amatora ya kamarampaka mu Nteko Ishinga Amategeko, ubutegetsi bwakuyeho urujijo rwose ku migambi yabwo nyakuri: bugamije guhindura Itegeko Nshinga.”
Kabila yavuze ko icyo gikorwa ari ugutatira indahiro yo kubahiriza Itegeko Nshinga, ashimangira ko igihugu kiri kugana ku butegetsi budafite umupaka n’igihe ntarengwa, ibintu yavuze ko bishobora guhungabanya ituze n’ubumwe bw’Abanye-Congo.
Yagize ati: “Intambwe ikomeye yamaze guterwa iganisha ku gushimangira igitugu no gushyiraho ubutegetsi budafite umupaka uteganyijwe, cyangwa icyizere cy’ihinduranya rya demokarasi.”
Uyu wahoze ayobora RDC yanavuze ko igihugu kiri guhinduka nk’“igikombe gishyushye gitegereje guturika”, kubera kubura umwuka wa demokarasi usanzwe ugifasha kugumana ituze n’ubumwe.
Kabila yongeye kwibutsa ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko buri Munye-Congo afite inshingano zo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rikoresha ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ati: “Si uburenganzira gusa. Ni inshingano y’ubupfura no gukunda igihugu.”
Kabila yashimangiye ko arwanya byimazeyo uwo mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, ahamagarira imitwe ya politiki, sosiyete sivile n’abaturage bose kwishyira hamwe bagaharanira kurinda Itegeko Nshinga n’ibyagezweho muri demokarasi.
Yasabye kandi ko buri muryango, buri mudugudu, buri gace n’umujyi bihinduka ahantu ho gutahura no kwamagana ibikorwa bihungabanya ubwisanzure bw’abaturage, uburenganzira bwabo n’imiyoborere myiza.
Ubu butumwa buje mu gihe muri RDC hakomeje impaka zishingiye ku byifuzo byo kuvugurura Itegeko Nshinga, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bishobora gufasha Perezida Félix Tshisekedi gukomeza kuguma ku butegetsi igihe kirenze manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga.
