Amerika yikomanze mu gatuza maze ivuga imyato AFC/M23 na RDC ku ntambwe nziza imaze guterwa

 

Mu biganiro by’ubufatanye hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro rya AFC/M23, byabereye mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yashimye intambwe ikomeye imaze guterwa mu rugendo rwo gushaka umuti urambye w’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Boulos yavuze ko Amerika yishimiye uburyo ibiganiro by’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23 biri gutanga icyizere, ashimangira ko ibikorwa by’ubutabazi biteganyijwe kugera ku baturage bishobora no kwihutisha inzira iganisha ku mahoro n’iterambere mu karere.

Yagaragaje ko ibyo biganiro bigamije kugabanya amakimbirane no kongera icyizere hagati y’impande zombi, cyane cyane hibandwa ku iyubahirizwa ry’agahenge no kurekura imfungwa.

Massad Boulos yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba impande zombi zarashoboye kumvikana ku ngingo zifatika zirimo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, gushyiraho ingamba zo kurengera abasivile no guharanira ko amahoro arambye agera ku baturage.

Yanashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uru rugendo, barimo Qatar, u Busuwisi, Togo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MONUSCO, ICGLR, EVJM, UN OCHA n’indi miryango mpuzamahanga.

Ibintu by’ingenzi M23 na RDC bemeranyijweho

Guhagarika kwibasira abasivile:
RDC yemeye ko itazongera kugirira nabi abasivile, amatungo yabo cyangwa ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Guhagarika ibikorwa by’urugomo:
RDC na AFC/M23 bemeranyije guhagarika ibitero n’ibikorwa byose byangiza ubuzima bw’abaturage n’ibikorwaremezo birimo amazi meza, ibiribwa, itumanaho, ingufu, ibitaro n’amashuri.

Gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi:Ibikorwa by’ubutabazi bizakomeza, ntibizagarukira ku gutanga ibiribwa n’ubuvuzi gusa, ahubwo bizajyana no kurengera umutekano w’abaturage mu nzego zitandukanye.

Iyubahirizwa ry’agahenge:Impande zombi zumvikanye ko ibikorwa by’ubutabazi bigomba gutangira vuba, ndetse hanemezwa irekurwa ry’imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere.

RDC yemeye kurekura imfungwa 311 za AFC/M23, mu gihe AFC/M23 na yo izarekura imfungwa 166 za Leta.

Ibi biganiro bibaye mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje guteza umutekano muke n’ibibazo bikomeye ku baturage, aho benshi bakomeje gusaba ibisubizo birambye kandi bifatika.

Ubufatanye hagati ya RDC na AFC/M23 bushobora gushyiraho umusingi mushya w’amahoro arambye no gufasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri aka karere.

Kwimakaza amahoro n’umutekano biteganyijwe kuzagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira iterambere rirambye mu Burasirazuba bwa Congo.