Buriya iyo uri mu rukundo ugakundwa ma we ugakunda bisa ngaho uba uri mu ijuru rito, gusa nanone iyo uhuye n’ igikomere mu rukundo ubabara by’ iteka ryose, abahanga mu by’ urukundo bashyize hanze ukuntu wakongera ugakundwa nyuma yo guhura n’ igikomere wahuye nacyo mu rukundo.
Tangira ushake umukunzi mushya: Aha ni ho hakomerera benshi mu bagore ndetse n’abagabo nyuma yo kubabarira mu rukundo rwa mbere nyamara si ko byakagenze. Nubwo utagomba guhita wirukankira gukunda, na none ni ngombwa kwidagadura ukajya aho abandi bari.Bigire inshingano yawe guhura n’abandi bantu, gusura ahantu nyaburanga no kwishimira ubuzima binyuze mu gutembera. Uku ni ko uzabona umukunzi mushya.Tangira buhoro buhoro ndetse nubishaka, mu buryo budakabije, ube ari wowe wishotorera abantu gusa ntukabye, mbese ushabuke ariko wirinda kuba umwasama. Icyo ugomba gukora wowe gusa ni ukwigirira icyizere kandi ukihuza n’uwo ari we wese ntacyo wishisha.
Mu gihe gikwiriye kandi kidatinze, umuntu wawe uzajya kubona ubone araje yinjire mu buzima bwawe cyane cyane igihe utabitekerezaga.
Wiheranwa n’amateka ngo agenge ejo hazaza hawe mu rukundo: Ni byo rwose, birasanzwe ndetse birumvikana cyane ko wagira amakenga no gushidikanya mu gihe umuhungu cyangwa umukobwa wumvaga ko muzamarana igihe cyose cy’ubuzima bwanyu musigaje aguhemukiye kandi wari waramwihariye ukamukunda bizira imbereka.Icyakora na none kudashobora kugira icyizere ngo wumve ko byose bishoboka kandi ko ibyiza biri imbere bizakubuza amahirwe yo kongera kubaho mu mubano usesuye n’undi muntu. Ni ingenzi kujya mu rundi rukundo utabunza imitima kuko si buri mugabo cyangwa umugore waremewe kuguhemukira; abantu bose si bamwe.Ntugatume ibyakubayeho mu gihe cyahise bikubuza kunezerwa mu bihe bizaza.
Igira ku makosa y’ahahise:Rimwe na rimwe mu buzima, hari ubwo biba ngombwa ko unyerera ukagwa kugira ngo wige uko uzahaguruka ugahagarara wemye udahungabanywa n’imiyaga yose. Ibi akenshi ni ko bigenda no mu rukundo.Tekereza ku masomo wigiye ku mutima wawe umenetse ubundi bigutere icyizere mu rugendo rushya ugana imbere.Kwigira ku makosa wakoze mbere bizakubashisha kubona no gukundwa urukundo ukwiriye. Ntukemere na rimwe kuguma mu kababaro, ujye uhora ahubwo wibuka ko burya ikitakwishe kigukomeza kurushaho.
Ihe umwanya ubanze ukire ibikomere:Buriya ab’igitsina gore bababariye mu rukundo bagira uburyo butandukanye kandi bwinshi bwo kwikura mu gahinda kurusha abagabo. Hari abashaka kwiyibagiza agahinda bagize bakundana n’umusore umwe mu gihe abandi bo bumva ko gusohokana no gucudika n’abasore batagira ingano byabafasha kwibagirwa ubuhemu bagiriwe. Nyamara, inzira iboneye yo kongera gukunda ugakundwa ukabyishimira bisesuye ni ukubanza ugafata igihe ukikunda wowe ubwawe mbere ya byose.
Ntukirukankire mu rukundo rushya igihe wumva utari witegura bihagije ahubwo ukwiye kwibanda kubanza kugera aho wumva ko ukwiye gutangirira bundi bushya.Ibi nubikora, ni bwo uzaba wumva witeguye guha urukundo andi mahirwe.
Igarukire wishime unishimire ko uri wenyine: Mu gihe nta mukunzi w’umwihariko ufite, ntibikwiye kukubuza kwishima. Ukwiye kwishima rwose nubwo nta wawe ufite mwishimana by’umwihariko. Ukuri ni uko n’i Nyagasambu rirema. Niba hari inshuti yawe igutumiye ngo musohokane muganire, ntukiteshe ayo mahirwe. Shaka akanya umarane igihe n’inshuti zawe n’abandi musanzwe muziranye.Ni igihe cyawe cyo kwishimira ubwisanzure bwawe, ugakora ibyo wumva bisanzwe bikunyura umutima ukishima uko ushoboye. Ibi ntibizatuma wumva gusa wisanzuye ahubwo bizanakurinda ubwigunge bushobora guterwa n’uko nta mukunzi ufite.