Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruImyidagaduro

Umuriro Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ari kota ukomeje kwenyegezwa n’amajwi yagiye hanze(bikekwa ko ari aye) ari gutakambira Miss Muheto ngo amuhe ibyishimo. Byinshi utamenye bibera muri Miss Rwanda wabisanga hano!

Umuriro Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid usanzwe ari umuyobozi mukuru w’amarushanwa y’ubwiza Miss Rwanda ukomeje kwenyegezwa n’amajwi bikekwa ko yaba ari aye aho yarari gutakambira Miss Muheto Divine ko yamuha ibyishimo.

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye kwizina rya Prince Kid usanzwe ari umuyobozi mukuru w’irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki 25 Mata 2022 aho akurikiranwe ho icyaha cyo kuba yaragiye agerageza gusambanya abitabiriye iri rushanwa aho yabizezaga ko azabafasha kubona ibihembo bitandukanye muri ayamarushanwa ya Miss Rwanda yarabereye umuyobozi. Ubwo uyumugabo yamaraga gutabwa muri yombi, umuriro watangiye kwaka kumbuga nkoranya mbaga ndetse uyumugabo Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid akomeza kugenda agarukwaho nabatari bake kumbuga nkoranya mbaga.

Uyumugabo umuntu atatinya kuvuga ko ubwe yishakiye inkwi zo gucana umuriro ugomba kumutwika,kugeza ubu ntawakwemeza ko ibimukekwaho byaba aribyo ariko hamaze kujya hanze amajwi bikekwa ko ari aya Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid aho yarari gutakambira miss Muheto amusaba ko yamuha ibyishimo ndetse nandi magamboakomeye y’urukudo yumvikana muri ayamajwi bikekwako ari aya Prince Kid. ibi biramutse bibaye impamo koko ayamajwi akaba aya Prince Kid byaba ari ikimenyetso simusiga ko ibimukekwaho byaba ari nabyo cyane ko mu kinyarwanda bavuga ko burya ntankuru ivugirwa ubusa imusozi ngo kandi ntawagukekaho ikintu abona utakora.

Mugihe rero iperereza rikomeje kuri ibibyaha byose Ishimwe Dieudonne ari gushinjwa byo gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza Miss Rwanda, benshi bemeza ko ayamajwi yagiye hanze ariyo yambere ari kwenyegeza icyo bagereranije n’umuriro uyumugabo Ishimwe Dieudonne ari kota ariko nanone bakemeza ko ari nawe wawicaniye ndetse abenshi bakamunenga ko biramutse bibaye ari byo byaba ari ikimwaro kubategura iri rushanwa ry’ubwiza ndetse zikaba zaba ari ni intandaro yuko hafatwa ingamba zikomeye kugirango hanigwe uko ayamarushanwa yazajya ategurwa atabayemo ba mucutse umumpe mwamamaze.

Nkwibutseko nubwo harikuvugwa ibyo byose cyane cyane ibigendanye nayo majwi, mugihe cyose Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid atarahamwa n’icyaha, aracyari umwere ndetse ntanuwamutera ibuye cyane ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarahamwa n’ikiha aba akiri umwere. nubwo ayamajwi akomeje kwenyegeza umuriro uyumugabo ari kota ariko nanone abenshi bakaba bamaze kubifata nk’ukuri tukaba twakwihanganisha umuntu wese waba waragizweho ingaruka nibi bivugwa niba aribyo, ariko nanone tukaba twakwihanganisha Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ndetse n’umuryango we niba ibiri kuvugwa byaba atarabikoze cyane kugeza ubu ntategeko rihana gukundana rya ryaza icyakora irihana gusambanya umuntu witwaje ububasha umufiteho rikaba rihari. 

Related posts