Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

Inka Yariwe Itaguzwe!Babayeho bate?Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora umwitozo kubera ibirarane bafitiwe

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Kane bitegura umukino wa Police FC wo ku wa Gatandatu, ni nyuma y’uko ubuyobozi butabishyuye ibirarane bari bafitiwe nkuko babisobanura.

Kuri ubu abakinnyi ba Rayon Sports Barugutsinda Ntibahembwe,ubwo inka irikuribwa ntakiguzi,Amakuru ava muri Rayon Sports ni uko aba bakinnyi bishyuza igice cy’ukwezi kwa kabiri(2) batahawe ndetse n’ukwezi kwa gatatu(3), ni mu gihe ukwa kane(4) ko kutararangira ariko kubura iminsi mbarwa kugira ngo kurangire.

Nkuko bisobanurwa neza ngo muri Rayon Sports Aba bakinnyi bari bijejwe kwishyurwa uku kwezi n’igice, amakuru twamenye ni uko bishyuwe igice gusa (ayasigaye ku mushahara w’ukwezi kwa kabiri) ariko ntibahabwa umushahara w’ukwezi kwa gatatu (3) bari bategereje.

Aba bakinnyi ba Rayon Sports bakaba banze gukora imyitozo yari iteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2022 mu gihe batahawe amafaranga yabo yose nkuko bari babisezeranijwe bakaba babifata nko kurya inyama batishyuriye kuko bo bakora cyane ntibahembwe.

Ubwo twageragezaga kuvugana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza kuri iki kibazo ntabwo byadukundiye kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, gusa andi makuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihutiye kuvugana n’aba bakinnyi kugira ngo barebe ko ejo bazakora imyitozo bitegura umukino bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Andi makuru ava mubakinnyi ba Rayon Sports  avuga ko aba bakinnyi babwiye ubuyobozi uburyo bamaze imikino 3 bakina bakiriye ndetse n’abafana ariko hakabura amafaranga yo kubahemba, ni mu gihe banagaragaje ko batishimiye uburyo bahembwa ibice bice.

Rayon Sports izakina na Police FC ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

Related posts