Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gikundiro Josiane, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hello”, avuga ko yayihimbye agamije kwereka Yesu Kristo ibibazo n’ibyamunaniye, amusaba kumuba hafi kuko ari we wenyine ushobora kumurengera.
Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, Gikundiro Josiane yasobanuye impamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo “Hello”, avuga ko mu buzima busanzwe iyo umuntu agiye gusaba undi serivisi, abanza kumusuhuza kugira ngo amwiteho mbere yo kumubwira icyo amushakaho.
Yavuze ko ari na ko yifuzaga kubigenza mu mubano we na Yesu Kristo, abanza kumwereka ko ahari kugira ngo abone uko amubwira ibimuri ku mutima.
Ati: “Nifuzaga kubanza kubona attention ya Yesu, nko kumumenyesha ko mpari kugira ngo mbone uko mvuga ikinzanye.”
Gikundiro yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje mu gihe yari ari mu bihe bikomeye, yumva nta wundi muntu afite wamurengera, ahitamo kugeza ibyamuremeraga kuri Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Yasobanuye ko “Hello” ifite umwihariko mu buryo bw’imiririmbire, kuko yumva yayishyizemo imbaraga n’uburyo bwo kuririmba bwisumbuyeho ugereranyije n’izindi ndirimbo yari yarakoze.
Ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, yavuze ko yifuza kwibutsa abantu ko n’iyo bahura n’ibibazo bikomeye, bakabona ibintu byose byabananiye, bakwiye kubibwira Yesu kuko ari we ushobora kubikemura.
Imbogamizi y’amafaranga ntiyamubujije gukora indirimbo
Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gutegura indirimbo “Hello” yahuye n’imbogamizi zitandukanye, cyane cyane zijyanye n’amafaranga yo gukoresha amajwi (Audio) no gufata amashusho (Video).
Yasobanuye ko kugira ngo abashe kuyishyira hanze, yagiye azigama amafaranga make yabonaga, kuko yari anafite inshingano zo gukomeza amasomo ya kaminuza.
Yabanje kubona ubushobozi bwo gukora amajwi y’indirimbo, nyuma akomeza kwizigamira kugeza abonye amafaranga yo gufata amashusho. Icyakora, yavuze ko muri ibyo byose yashyiraga imbere gusenga, asaba Imana kumufasha kugira ngo uyu mushinga uzagerweho.
Yifuza ko abantu barushaho kwegera Yesu
Gikundiro Josiane yavuze ko umuntu uzumva iyi ndirimbo yifuza ko yayikuramo isomo ryo kugira inyota yo gutumira Yesu Kristo mu buzima bwe, kuko ari we udahemuka kandi uhora hafi y’abari mu byago no mu makuba.
Yashimiye abakunzi be ku rukundo bakomeje kumugaragariza, anabizeza ko afite ubushake bwo gukomeza gukora izindi ndirimbo, kuko abona kuririmba ari umuhamagaro we.
Yabasabye gukomeza kumusengera kugira ngo Imana imuhe ubushobozi n’uburyo bwo gutunganya ibihangano bye.
Yavuze ko aho ageze mu rugendo rw’umuziki atari ho yifuza kurangiriza, kuko afite inzozi zo gukora ibirenze ibyo amaze kugeraho.
Mu byo yifuza kugeraho harimo gutegura ibitaramo bikomeye, ndetse no gukorana n’abandi bahanzi mu mishinga ihuriweho (Collaboration), kugira ngo ubutumwa buri mu bihangano bye bugere ku bantu benshi kurushaho.

Indirimbo nshya “Hello” ya Gikundiro Josiane yamaze kujya hanze, abakunzi be bashobora kuyireba no kuyumva kuri YouTube.
