Umuramyi Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umusaraba”, agaragaza ko umuntu wese wizera Yesu Kristo, akamukurikira kandi akamuhanga amaso, ahabwa ubuzima bushya, akagira amahoro n’umunezero, ndetse agahabwa izina rishya ry’umwana w’Imana.
Fabrice Munyaneza asengera muri Zion Temple. Yakiriye agakiza mu 2009, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2010, yinjiye muri korari y’ishuri yitwaga Umucyo, ari na ho yatangiriye urugendo rwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma yo kurangiza amashuri, yinjiye muri Asaph Music ishami rya Rusizi. Igihe cyaje kugera yimukira i Kigali, akomereza umurimo wo kuririmba muri Asaph Music ya Zion Temple Kimironko, aho avuga ko yakuriye mu buryo bw’umwuka.
Uyu muramyi ukorera umurimo w’Imana muri Asaph Music, akanakora umuziki ku giti cye, avuga ko gukorera Imana bitamutera isoni kuko yagiye abona ibikorwa byayo mu buzima bwe, bikamukomeza mu kwizera no gukomeza kuyikorera.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Urukundo”, yakozwe mu buryo bwibutsa imiririmbire ya Hillsong, Fabrice Munyaneza yongeye kugaruka afite indi ndirimbo nshya yise “Umusaraba”. Yayanditse agamije kwibutsa abantu imbaraga z’umusaraba wa Kristo n’impinduka ziba mu buzima bw’umuntu wamwizeye.
Muri iyi ndirimbo, agaragaza ko Yesu Kristo ari we wabambwe ku musaraba, agatanga ubuzima bwe kugira ngo abantu bakizwe ibyaha kandi bahabwe ubugingo buhoraho.
Mu mirongo yayo, aririmba ati: “Ni wo wabambweho Umuremyi wanjye. Ni byo, yarazutse ntiyaheze mu mva.”
Fabrice agaragaza ko ari ku musaraba wa Kristo yaboneye izina rishya, akitwa umwana w’Imana. Asobanura ko mbere yo kumuhanga amaso atari yarigeze abona ubuzima, amahoro n’ibyishimo nyakuri, ariko amaze kwizera Kristo, akamukurikira, yabonye amahoro n’umunezero birambye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fabrice Munyaneza yasobanuye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku mpinduka umuntu agira iyo ahisemo kwiringira Kristo.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nashatse kuvuga ko utumbiriye umusaraba wa Kristo ahinduka rwose, kandi agahabwa amahoro n’umunezero atigeze agira mu buzima bwe.
“Nk’uko natumbiriye Kristo akambera mwiza, akankiza ibyaha nari mfite akambabarira, ni na ko n’undi muntu watera isi umugongo, agatumbira Kristo, akamukurikira kandi akamwizera, yahabwa amahoro, umunezero ndetse n’ubugingo buhoraho, akitwa umwana w’Imana.”
Muri iyi ndirimbo nshya y’amashusho yise “Umusaraba”, Fabrice Munyaneza agaragaza ko kwizera Yesu Kristo ari byo byamuhesheje kubabarirwa no gucungurwa, akaba ashimangira ko ubu afite ubuzima bushya nk’umwana w’Imana.

REBA INDIRIMBO NSHYA “UMUSARABA” YA FABRICE MUNYANEZA
