Korali Gasave yashyize hanze indirimbo nshya yise “Dore Byose Ndabihindura Bishya”, ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro, bwibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu ikamufasha gutangira bundi bushya.
Iyi korali imaze imyaka 58 ikora umurimo w’Imana, ikaba yaratangijwe mu 1968 n’abantu batandatu, biganjemo abo mu muryango wa Pasiteri Kayihura Jacques, umwe mu bagize uruhare mu kugeza Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali.
Gasave Choir ni imwe mu makorali afite amateka akomeye muri ADEPR mu Mujyi wa Kigali. Mu myaka imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, yagize uruhare mu kugeza ubutumwa bwiza mu bice bitandukanye by’igihugu, binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa by’urukundo.
Ubutumwa buri mu ndirimbo nshya “Dore Byose Ndabihindura Bishya”
Mu ndirimbo yayo nshya, Gasave Choir yibanze ku butumwa bw’ijambo ry’Imana ryo mu Byahishuwe 21:5, rigira riti: “Dore byose ndabihindura bishya.”
Aya magambo agaragaza isezerano ry’Imana ryo guhindura byose bishya, agaha abantu icyizere cy’uko ibihe bikomeye banyuzemo atari byo bigomba kugena iherezo ry’ubuzima bwabo.
Ni ubutumwa bwibutsa abumva iyi ndirimbo ko Imana ishobora kubasubizamo ibyiringiro, ikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima no kwizera ibyiza biri imbere.
Iyi ndirimbo nshya ije gukomeza urugendo rwa Gasave Choir mu murimo w’ivugabutumwa imazemo imyaka isaga itanu, ikoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KORALI GASAVE YISE DORE BYOSE NDABIHINDURA BISHYA
