Abatwaramucyo Choir yatanze ubutumwa ku banyura mu bihe bikomeye mu ndirimbo nshya “Hari Igihe Dusenga”_VIDEO

 

Chorale Abatwaramucyo yo muri ADEPR Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hari Igihe Dusenga”, ifite ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza gusenga no kwizera Imana, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye cyangwa batarabona ibisubizo by’ibyo bayisaba.

Iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 iyi korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ikaba ari na yo ndirimbo ya mbere isohoye kuva yashingwa.

Abatwaramucyo Choir ni korali igizwe n’ababyeyi, yatangiye umurimo w’Imana mu 1976, ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

Mu rugendo rw’imyaka 50 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, iyi korali yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo ingendo ebyiri z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Urugendo rwa mbere yarukoze mu 2022, ijya muri Paruwasi ya Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Urwa kabiri yarukoze mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yanashyize hanze alubumu y’indirimbo z’amashusho, ikomeza gukoresha impano z’abaririmbyi bayo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

Abagize iyi korali bavuze ko igitekerezo cyo gukora indirimbo “Hari Igihe Dusenga” cyaturutse ku cyifuzo cyo kwibuka no kwizihiza urugendo rw’imyaka 50 bamaze mu murimo w’Imana.

Bati: “Twifuje ko mu gihe twizihiza imyaka 50 tumaze mu murimo w’Imana, twasohora indirimbo nshya, ikaba iya mbere mu myaka yose iyi korali imaze ishinzwe. Ubutumwa tuyisangamo twifuza kugeza ku bantu tubusanga muri Bibiliya, muri 1 Samweli 1:27, aho Hana agaragaza ko yasabye Imana ikamuha icyo yayisabye.”

Bakomeza bavuga ko bahisemo ubu butumwa kugira ngo bibutse abantu ko bakwiye gusenga bizeye Imana, bakirinda gucika intege cyangwa kurambirwa, kuko Imana yumva amasengesho kandi igasubiza abayisaba.

Iyi korali kandi ifite ubuhamya bwihariye bujyanye n’urugendo rwayo, kuko umwe mu bayishinze akiriho kandi akaba akiri umuririmbyi wayo. Abayigize bavuga ko ubuzima n’ubuhamya bwe, hamwe n’ingorane zitandukanye korali yagiye inyuramo mu myaka 50 ishize, byabaye bimwe mu byabateye gukora iyi ndirimbo.

Mu mishinga bafite imbere harimo kugura ibikoresho bya muzika, gukomeza gukora izindi ndirimbo zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, ndetse no gutegura ibirori byo kwizihiza imyaka 50 iyi korali imaze ishinzwe.

Mu butumwa bagenera abantu banyura mu bihe bikomeye, abagize Abatwaramucyo Choir babashishikarije gukomeza kwizera Imana no kwihangana, kabone nubwo ibisubizo by’amasengesho byatinda.

Bati: “Turashishikariza abantu kunyura mu bihe bikomeye gukomeza kwizera Imana no kwihangana. Iyo Imana isa n’iyatindije igisubizo, iba igifite igihe cyayo. Mukomeze gusenga kuko Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza. Hana yasenze asaba umwana, Imana iramusubiza, uwo mwana aba umutambyi ukomeye mu gihugu.”

Abatwaramucyo Choir ikomeje urugendo rwo gukoresha impano yayo mu kwamamaza ubutumwa bwiza, nyuma y’imyaka 50 imaze muri uwo murimo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHORALE ABATWARAMUCYO YISE HARI IGIHE DUSENGA