U Burundi bwatangiye kohereza izindi ngabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zigiye kongerera imbaraga izisanzwe zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.
Amakuru yatangajwe n’urubuga SOS Medias avuga ko ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2026, ku cyambu cya Rumonge giherereye ku Kiyaga cya Tanganyika, hagaragaye ubwato bunini bwa gisirikare bwari butwaye abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.
Bivugwa ko ubwo bwato bwahise bukomereza urugendo mu mujyi wa Baraka, muri teritwari ya Fizi, aho abo basirikare biteganyijwe koherezwa ku rugamba mu duce twa Gakenke, Mikenke, Kalingi na Mulima.
Aya makuru akomeza avuga ko ingabo z’u Burundi, iza RDC hamwe n’imitwe ya Wazalendo zifite umugambi wo kwisubiza Komini ya Minembwe, agace k’ingenzi kagenzurwa na Twirwaneho, umutwe uvuga ko ugamije kurinda abaturage b’Abanyamulenge.
Mu mpera za 2025, u Burundi bwari bufite abasirikare barenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo. Bamwe muri bo baje gusubira iwabo nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe ibice byinshi bya teritwari ya Uvira, harimo n’umujyi wa Uvira.
Amakuru ava muri ako karere avuga ko nyuma y’igihe u Burundi bwisuganya, ubu bwongeye gutangira kohereza ingabo ku rugamba hagamijwe kwisubiza ibice bwatakaje no gufata ibindi bishya.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko Leta ya RDC iri gukorana n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacancuro mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Iri huriro rinavuga ko ibi bikorwa bishobora kudindiza ibiganiro by’amahoro byatangiye tariki ya 13 Mata mu Busuwisi, rikavuga ko ryifuza umuti wa politiki ariko ko rizakomeza kwirwanaho mu gihe ibitero bikomeje.
