Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi uko politiki igenda yivanga mu iyobokamana, amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasira Papa Leo XIV, akomeje guteza impaka ndende hirya no hino ku Isi,cyane cyane mu bakirisitu Gatolika barenga miliyari 1.4.
Ibi byatangajwe mu gihe abasesenguzi n’impuguke mu mateka ya Kiliziya bagaragaza ko ari ibintu bidasanzwe. Lesley-Ann Jones avuga ko ayo magambo yamutunguye cyane, mu gihe Massimo Faggioli, impuguke mu mateka ya Kiliziya Gatolika, ashimangira ko no mu bihe by’abayobozi bakomeye nka Adolf Hitler na Benito Mussolini, nta n’umwe wigeze utera Papa amagambo akakaye mu buryo bweruye nk’ubu.
Mu magambo akomeje kuvugisha benshi, Trump avuga ko iyo ataba ku buyobozi bwa Amerika, Papa wa mbere wavukiye muri icyo gihugu atari kuba ayobora Kiliziya Gatolika i Vatican.
Akomeza avuga ko Papa Leo XIV akwiye “gukoresha ubwenge busanzwe” no kureka ibyo yise gukorera inyungu z’aba “Radical Left”, ahubwo akibanda ku nshingano ze z’iyobokamana.
Aya magambo akomeje gutuma abantu bacikamo ibice: Bamwe bayafata nk’akomeretsa Kiliziya, abandi bakayabona nk’imvugo ya politiki isanzwe.
Impaka zarushijeho gukara ubwo Trump yasangizaga ifoto imugaragaza nk’umuntu uri gukiza abarwayi,ibintu benshi bafata nko kwigereranya na Yezu Kristu.
Ibi byarakaje abakirisitu benshi, atari Abagatolika gusa, ahubwo n’andi madini ya gikirisitu, bavuga ko ari igitutsi ku myemerere yabo.
Abasesenguzi benshi bahise babigereranya n’amagambo yavuzwe n’umuhanzi John Lennon mu 1966, aho yavuze ko itsinda rya The Beatles riruta Yezu mu kwamamara.
Icyo gihe muri Amerika hadutse imyigaragambyo ikomeye, abantu batwika ibihangano by’iri tsinda, radiyo zikabima umwanya, ndetse n’umutekano wabo ukajya mu kaga. Nubwo Lennon yagerageje gusaba imbabazi, mu 1980 yaje kwicwa na Mark Chapman, wari umufana ukabije.
Amateka menshi agaragaza ko ubwibone bukabije bushobora guteza ingaruka zikomeye.
Urugero ni Julius Caesar wambutse umugezi wa Rubicon mu 49 mbere ya Yezu, igikorwa cyateje intambara z’abenegihugu.
Ibi bituma bamwe bibaza niba amagambo ya Trump atazagira ingaruka ku izina rye no ku mubano hagati ya politiki n’iyobokamana.
Papa Leo XIV yahisemo inzira y’amahoro
Nubwo ibi byose biri kuba, Papa Leo XIV we yakomeje gutuza no kwirinda impaka.
Yavuze ko adashaka kujya mu mpaka na Trump, ahubwo azakomeza kwamagana intambara no gushishikariza amahoro.
Yagize ati: “Ubutumwa bw’Ivanjili ntibukwiye gukoreshwa nabi. Nzahora mvuga nshikamye ndwanya intambara, nshishikariza amahoro n’ibiganiro hagati y’ibihugu”.
Yongeyeho ko abantu benshi b’inzirakarengane bakomeje gupfa, bityo hakenewe ijwi rihamagarira isi gushaka inzira nziza kurushaho.
Nubwo ibitekerezo bikomeje kuba byinshi kuri iyi ngingo, benshi mu basesenguzi bagaragaza ko Trump ashobora kuzisanga yicuza amagambo akomeje gukoresha yibasira Papa.
